Kenya: Minisitiri w’Imari Henry Rotich yafunzwe azira ruswa

Minisitiri w’Imari muri Kenya yishyikirije polisi, nyuma y’aho umushinjacyaha mukuru atangiye impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Henry Rotich arashinjwa gutanga isoko rya miriyoni 450 z’amadolari, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ryo kubaka urugomero rw’amazi kuri ikompani y’Abataliyani ya ‘CMC de Ravenna’.

Muri Werurwe uyu mwaka, abinyujije mu itangazamakuru Rotich yahakanye amakuru yose yamuhuzaga n’amakosa yaba yarakozwe hatangwa iri soko.

N’iyo kompani y’Abataliyani ihakana ibyo ishinjwa.

Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bukuru bwa Kenya Noordin Haji kandi, ari no gukora iperereza ku kuntu isoko ryarengejeho miriyoni 170 z’amadolari, ugereranyije n’amasezerano.

Uyu mushinjacyaha kandi yategetse ko hafatwa n’abandi bantu 20 bashinjwa kugira uruhare muri aya masezerano, barimo abayobozi bakuru muri iyo kampani y’Abataliyani.