Ikigega cy’Imari ku isi cyakeje uko u Rwanda rugerageza kwihaza mu ngengo y’imari

Kimwe mu byo ikigega cy’imari ku Isi gishimira u Rwanda ni uko rukomeza kwihaza mu bukungu bw’imbere mu gihugu.

Dr Mohamed Lemine Raghani umaze igihe gito mu nshingano zo guhagararira ikigega cy’imari ku Isi mu bihugu 24 by’Afurika yakiriwe na Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente mu biro bye kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019.

Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze kuri gahunda iki kigega mpuzamahanga gifatanyamo n’u Rwanda, zirimo iy’imyaka itatu ubuyobozi bw’icyo kigega buherutse kwemeza mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Dr Mohamed yagize ati“Twaganiriye kuri gahunda ikigega cy’imari ku Isi gitera inkunga, nk’uko mubizi inama y’ubuyobozi ya IMF yemeje iyo gahunda nshya kandi yashimye uko u Rwanda rwitwaye muri gahunda yari yabanje mu myaka yashize.”

Ubukungu buzamuka ku gipimo cyo hejuru,gucunga ibiciro n’agaciro k’ifaranga  ndetse n’uburyo igihugu kigerageza kuzamura ubukungu bw’imbere mu gihugu  hagamijwe kwihaza mu ngengo y’imari  ni bimwe mu byo ikigega cy’imari ku Isi gishima ku Rwanda.

Dr.Uzziel Ndagijimana ni minisitiri w’imari n’igenamigambi arabisobanura.

Ati“Bishimira ko ubukungu bwacu buzamuka ku gipimo cyo hejuru bakishimira uburyo tugerageza gucunga agaciro k’ifaranga n’ibiciro muri rusange kuko twumvikana ko bitagomba kurenza 5% kandi turi hasi cyane nko kuri 1% bakishimira nanone uburyo tugerageza kuzamura umusaruro w’imbere mu gihugu.”

Ikigega cy’imari ku Isi ariko hari n’ibyo gisaba u Rwanda gukomeza gucunga neza kugira ngo bidashyira ubukungu bw’igihugu mu Kaga.

 Dr.Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’imari n’igenamigambi ararondora bimwe muri byo.

Ati“Harimo gukomeza gucunga neza inguzanyo ku buryo zitarenga igipimo twumvikanyeho,harimo no gucunga ubukungu ngo budahungabana ndetse n’ibiciro bye kuzamuka cyane,gufata ingamba igihe hari ibibazo biturutse hanze.”

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko kugeza ubu umwenda u Rwanda rwaka hanze utarengeje 30% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu mu gihe rutagomba kurenza 55% by’umusaruro mbumbe.

Tito DUSABIREMA