Kicukiro: Niboye barataka kutagira umuhanda wa kaburimbo

Hari abaturage bo mu murenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro basaba leta ko yabubakira imihanda mu duce batuyemo.

Ikibazo cy’imihanda yo mu bice byo mu murenge wa Niboyi idakoze kigaragazwa na bamwe mu baturage bahatuye n’abahagenda nk’igiteye inkeke.

Bavuga ko imihanda igoye kuyigendamo, irimo imikoki, ivumbi ryabaye ryinshi.

Ibinyabiziga bigenda bisimbagurika,abanyamaguru bakagenda bakwepakwepana nabyo.

Bakibaza impamvu idakorwa kandi ari mu mujyi.

Uwitwa Ingabire Sixbert aragira ati “Uyu muhanda warangiritse ku buryo bugaragarira buri umwe wese, bawumenamo ibitaka bije bya godoro, ngo barimo baratsindagira, imvura yagwa ugasanga wacitsemo ibinogo nta rigore ugira ku buryo imvura yawufata kugira ngo amazi abone aho anyura, ni icyo kibazo kibitera.”

Undi utashatse kwivuga amazina aragira ati “Uyu muhanda urimo itaka warangiritse harimo ibintu by’imikuku n’imikingo muri make uduteje ikibazo.”

Kuri ubu iyo utembera mu bice bimwe na bimwe byo mu murenge wa Niboyi bifite imihanda idakoze usanga ibikuta by’amazu byuzuye ivumbi rituruka muri iyi mihanda,amabati nayo ariho ivumbi.

Abahatuye bagaragaza ko no mu mazu yabo ivumbi rigera ku myenda, mu byombo n’ahandi hatandukanye.

Bafite impungenge z’uko bashobora kuhandurira indwara zituruka ku mwanda.

Ingabire Sixbert akomeza agira ati “Kubera ivumbi ryinshi ibibazo bya grippe nko ku bantu barwaye amasinezite ntibiba biboroheye, imiyaga, serwakira bigurukana imyenda twanitse cyangwa se ugasanga byahindanye,tumara guteka bamara kwarura ibiryo babigejeje ku meza umuyaga ukaba wahuha rya vumbi rikaza rikabisanga mu nzu ugasanga biranduye abantu babiriye bahekenyamo imicanga.”

Icyakora umuyobozi w’akarere Dr. Nyirahabimana Jeanne yemeza ko mu bihe biri imbere uyu muhanda kimwe n’indi iri muri gahunda yo kuzubakwa.

Aragira ati “Hari iriya ya Niboye n’ubundi izakomeza, hari iri Kigarama mbega ni ukugendera kuri gahunda iba yateganijwe, nino kugendera ku mikoro aba ahari, aho hari icyuho nkurikije uko gahunda iteye, nkurikije n’uko ibintu bigenda byihuta naho hazagerwaho.”

N’ubwo bimeze gutya ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza uruhare rw’imihigo mu kubaka imihanda itandukanye mu bice bitandukanye byo muri aka karere.

NTAMBARA Garleon