Muri Werurwe 2018, nibwo Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga yemerejwe burundu i Niamey muri Niger.
Isoko rusange ryitezweho kuzazana impinduka mu buryo ibihugu by’uyu mugabane bikorana ubucuruzi. Ibi bivuze ko buri gihugu gisabwa imyiteguro ihagiye kugira ngo kizungukire muri iri soko.
Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kwizeza Inteko Ishingamategeko ko guverinoma y’u Rwanda iri mu myiteguro ihagije yo kuzinjira neza kuri iri soko.
Ati “Turiteguye cyane kandi ‘Leadership’ (ubuyobozi) yacu yashyize imbaraga nyinshi mu ishyirwaho ry’aya masezerano.”
Iri soko rusange rya Afurika rihuriweho rije mu gihe u Rwanda rushyize imbaraga mu guteza imbere inganda z’ibikorerwa mu gihugu, byinshi kandi byujuje ubuziranenge bizahangana n’ibindi bicuruzwa kuri iri soko ry’abarenga miliyari 1 batuye Afurika.
Itangazamakuru rya Flash ryashatse kumenya uko ku ruhande rwaba rwiyemezamirimo bafite inganda z’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) baravuga ko biteguye guhangana ku isoko rusange rya Afurika rihuriweho, maze batubwira ko biteguye neza.
Uwitwa Karuranga John yagize ati “ Icyambere cyo dukora intsinga kandi abazikoresha bavuga ko zikomeye bityo turizera ko tuzahangana kuri iri soko.”
Mugenzi we Eric Nshimiyimana yunga murye ati“ Dukora intebe za Beton ndetse n’ubushakashatsi twakoze twasanze izi ntebe nta handi ziboneka muri aka karere.”
Icyakora hari abavuga ko bashobora kuzahura n’imbogamizi zo kubona ibyo gupfunyikamo.
Uwitwa Bayingana Yvan uko uduti dusukura amenyo yagize ati “ Icy’ingenzi gituma tudahatana n’Abashinwa ni uko bapfunyika muri ambaraje zihendutse. Natwe rero twagerageje gushyira muri ambaraje zihendutse kugira ngo igiciro kijye hasi.”
Mu kwitegura kuzinjira neza kuri iri soko rusange rya Afurika(AfCFTA) , Leta y’u Rwanda igaragaza ko hari ubufatanye igomba kugirana n’ibindi bihugu, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye.
Ati “ Hari ibiganiro igihugu cyagiye kigirana n’ibindi bihugu byatumye amasezerano y’isoko rusange ashyirwaho, ikindi mu biganiro byo kureba ibicuruzwa tuzakuriraho amahoro na PSF(Urwego rw’Abikorera) nayo turaganira.”
N’ubwo Isoko rusange rya Afurika ryamaze kwemezwa burundu, u Rwanda rwamaze gutangaza ko ruzaryinjiramo neza umwaka utaha wa 2020.
Daniel HAKIZIMANA