Bamwe mu babyeyi mu mujyi wa Kigali bavuga ko imihuro y’urubyiruko izwi nka ‘House Party’ ituma rwishora mu ngeso mbi.
House Party cyangwa se ihuriro ry’urubyiruko ni umuhuro w’abasore n’inkumi akenshi baba bari hagati y’imyaka 15 na 20, biganjemo abanyeshuli aho bateranya amafaranga bagakodesha inzu bakidagadura.
Hari bamwe mu rubyiruko rukunze kwitabira bene iyi mihuro ruvuga ko uhagiye ashobora kuhigira imico adasanganwe.
Uyu ni umwe muri bo witwa Rosine yagize ati “Bikunda kugira ingaruka ku bana b’abakobwa bikaba byabaviramo gutwara inda zitateguwe ndetse bakanduriramo zimwe mu ndwara zitandukanye zirimo icyorezo cya SIDA.”
Ibi kandi ninako bigaragara mu mboni za bamwe mu babyeyi mu mujyi wa Kigali.
Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bagaragaza impungenge ko urubyiruko rushobora kwangirikira muri bene ibi birori
Umwe mu babyeyi utashatse kwivuga izina yagize ati “Abahungu barabashuka bakajya no mu busambanyi bityo ugasanga bahigiye imico itari myiza.’’
John nawe uvuga ko afite abana batanu agaragaza ko imbuga nkoranyambaga na zo zituma bajya muri ibyo bitaramo.
Ati “Uburenganzira usanga butuma abana badahanwa,n’imbuga nkoranyambaga zikabakururira iyo mico mibi ,kuko bakora ibyo bazibonaho.’’
Jean Paul we avuga ko icyo Leta yakora ari ukwigisha urubyiruko.
Ati “Leta icyo yakora ni ukwigisha urubyiruko ndetse igakangurira n’ababyeyi ko bagomba kwita ku bana babo.’’
Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi avuga ko badashyigikiye na rimwe izo nzu zikorerwamo ibitaramo kuko zangiza abana.
Nawe asaba ababyeyi kudaterera iyo, bakita ku bana babo.
‘’Turasaba urubyiruko cyane kwirinda ibigare,n’inshuti mbi kuko akenshi byangiza umuntu ku giti cye ,tukabwira n’ababyeyi ko bakwiye kumenya aho abana baba bari ayo masaha y’ijoro. Umubyeyi wese aba agomba kwibaza umwana we aho ari kuko aba akiri muto akiri mu muryango, akibaza akibaza ibyo arimo, akibaza abo ari kumwe nabo ni zo nshingano ababyeyi baba bafite.”
Inararibonye muri politiki y’u Rwanda, Rucagu Boniface,avuga ko na cyera hari igihe abana b’abayobozi biharaje gukora bene ibi bintu ariko baza gusanga byangiza abana barabihagarika.
“Ahubwo niba tubyemera ni amakosa rwose kandi muribuka ko hari n’abana b’abayobozi bigeze kwihangisha gukora ibyo bintu bakajya bakodesha amazu bakararamo babyina,ariko icyaje kugaragara ni uko abo bana bagiraga imyitwarire mibi,niba icyo kintu kiriho ni kibi kirasenya igihugu kuko kirangiza urubyiruko.’’
Mu ijoro ryo ku ya 19 Nyakanga, mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo abasore n’inkumi bagera kuri 200, baturutse imihanda yose mu turere tugize umujyi wa Kigali bahuriraa muri ‘House Party’,inzego z’ubutegetsi zabatesheje bari bageze kure iki gikorwa cyo kwishimisha mu buryo butari buzwi.
Igihugu kiramagana bene iyi mico mu gihe cyugarijwe n’ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu.
AGAHOZO AMiella