Kenya: Minisitiri w’Imari ufunze yirukanwe

Perezida Uhuru Kenyatta yamaze gusimbuza Minisitiri w’Imari ukekwaho kwijandika mu byaha bya ruswa kuri ubu ukurikiranwe n’ubucamanza mu gihugu.

Bwana Henry Rotich yasimbujwe Ukur Yattani wari usanzwe ari umutegetsi mukuru muri Minisiteri y’Umurimo.

Amakuru aturuka muri Kenya arahamya ko uyu wari Minisitiri yamaze kwirukanwa kubera ibi byaha akurikiranweho byo kurya ruswa yo kubaka ingomero 2 z’amashanyarazi.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko na bwana Kamau Thugge wari umunyamabanga mukuru muri iyi minisiteri nawe yasimbujwe kuko areganwa na shebuja ku byaha bya ruswa isaga miliyoni 4450 z’amadolari y’Amerika.

Iki kinyamakuru cyanditse ko iri simbuzwa ry’ikubagahu ribayeho kuko bwana Henry Rotich adashobora kongera ukundi gukandagira muri iyi minisiteri uretse igihe yaba ari mu rwego rwo gufasha gukusanya ibimenyetso.