Mico Justin yavuze impamvu yarutishije Police Fc APR FC na Rayon Sports

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Sofapaka FC yo muri Kenya yerekanwe mu bakinnyi bashya Police Fc izakoresha umwaka utaha w’imikino anatangaza impamvu yahisemo gusubira Police Fc nyamara APR FC na Rayon Sports nazo zaramwifuzaga.

Mico Justin hamwe n’abandi bakinnyi barimo Savio Nshuti wasezerewe na APR FC beretswe itangazamakuru nk’abakinnyi bashya Police Fc izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, umuhango wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga.

Uyu mukinnyi wari werekeje muri shampiyona ya Kenya umwaka ushize yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’uko atandukanye na Sofapaka Fc yagiranye ibiganiro n’amakipe yo mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports ariko agahitamo police Fc kuko ariyo kipe yamuhaye ibyo yifuzaga.

Mico yagize ati “Navuga ko police Fc ariyo twicaye tukaganira tukumvikana nk’uko nabyifuzaga ugereranyije n’uko byagenze kuri APR FC na Rayon Sports, rero nishimiye kugaruka muri Police FC nk’ikipe nahozemo kandi nizeye ko nzitwara neza.”

Mico Justin wemeza ko yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo afashe ikipe ye kwitwara neza muri shampiyona itaha yahawe umwambaro azakinana uzaba wanditseho nimero icumi yahoze yambara mbere y’uko ava muri iyi kipe.

Uwiringiyimana Peter