Nta nzaratsi zibaho-Rucagu

Mu gihe hakiri abaturage bizera ko umuntu ashobora guha undi uburozi(inzaratsi) kugira ngo amukunde, bamwe mu nararibonye ntibemeranya n’iyi myumvire bakurikije aho u Rwanda rugeze bakagaragaza ko urukundo ruva  mu kubahana no guca bugufi.

Mu minsi ishize mu karere ka Kicukiro, havuzwe umukozi wo mu rugo w’imyaka 27 y’amavuko wafatanywe uburozi yagaburiraga shebuja witwa Harerimana n’umugore we, kugira ngo bakumukunde bamufate nk’umwana wabo.

Uburozi nk’ubu butuma umuntu akunda undi abaturage bemera ko bubaho, ariko kandi ngo ibi bikunze kuba mu bashakanye aho ngo umugore ashobora kubwifashisha kugira ngo umugabo arusheho kumukunda no kugira ngo babane neza.

Umwe yagize ati “ Inzaratsi zibaho. Impamvu twemeza ko zibaho, abantu bakoresha imiti barakubeshye ngo n’uha umugabo wawe imiti murumvikana neza.”

Undi ati “ Tugasanga wenda nk’umugore ameze nk’umuntu uyobora umugabo we. Koko ukanabireba ukabona ko ari ikibazo pe!”

Hari uwagize ati “ Tumva no mu mugi hariya ko batanga imiti y’inzaratsi, y’urukundo, y’iki… ibyo turabyumva. Ikibazo ni uko bashobara kumuha umuti ngo ni uwuri bumvure, bakamuha uwunyica.”

Rucagu Boniface, ni umwe bagize Urwego rw’Igihugu rw’Inararibonye, asanga aho u Rwanda rugeze nta muturage wari ukwiye gutekereza ko kugira ngo uwo bashakanye cyangwa abakoresha be bamukunde, yakwifashisha amarozi. Kuri we ngo ubundi uburozi nk’ubwo, ntibubaho.

Ati “ Inzaratsi zabagaho kugira ngo bigende bite? Byavugaga ngo umugore akore uko ashoboye umugabo ye kumucika, atamuharika. Zabagaho kugira ngo umugaragu azakundwe na sebuja, nizo nzaratsi. Inzaratsi rero, n’utuntu twose bamuha, aba ari ukumubeshya.”

Rucagu Boniface agira inama abashakanye kubahana kandi abakozi bakamenya kubaha abakoresha babo, cyane ko nawe kuba akiri mu kazi abikesha guca bugufi.

Ati “Niba umugore ashaka gukundwa n’umugabo, yicishe bugufi, amwubahe, amwumvire, agire isuku, nabona agiye kugira intonganya, arebe uko amwirinda… ibyo rero, n’umugaragu kuri sebuja; umugaragu ninde, ni umukozi kuri sebuja, yiyoroshye imbere ya sebuja, acishe make, amwubahe, amukorere ibyo yamusabye… izo nizo nzaratsi nyazo. Iyo ukoze ibyongibyo umugabo aragukunda, ari n’umugore aragukunda, ari na sobuja aragukunda ku kazi… nabaha n’urugero, igitumye nsazira ku kazi, ni uko nagiye nubaha abankuriye.”

Icyumvikana, bisa n’ibigoye gusobanurira umuntu uwo ari we wese uburyo guha undi imiti ituma agira imyitwarire ashatse, kugira ngo akumukunde. Gusa yaba mubashakanye ndetse no mibanire y’abantu n’abandi, guca bugufi no kubahana niryo shingiro ry’imibanire myiza.

Daniel Hakizimana