Itsinda ry’abategetsi ba Kenya riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ryashyikirije izo zahabu Perezida Pombe Magufuli.
Abategetsi ba Kenya basubije Tanzania ibiro 35 by’izahabu byibwe muri Tanzania.
Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko n’ubwo agaciro ka nyako kataramenyekana,ariko izo zahabu zafashwe na Polisi ya Nairobi zifite agaciro k’amadorali Y’amerika 1000.
Uku gusubiza ibyibwe muri Kenya ngo kwaba kwaragezweho biturutse ku biganiro Magufuli aherutse kugirana na Kenyatta.
Ubu ngo leta ya Dar es Salaam yatangiye guperereza ngo harebwe ko nta bategetsi baba barabigizemo uruhare muri ubu bujura.