Umubano w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda n’iya Misiri mu isura nshya

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’iya Misiri byiyemeje gushyiraho amatsinda y’ubucuti agizwe n’abagize inteko zombi.

Dr. Ali Abdel Aal uyobora inteko ishingamategeko ya Misiri ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda yatangiye tariki 23 Nyakanga 2019.

Mu bihe bitandukanye kuri uyu wa gatatu yakiriwe na bagenzi be bayobora inteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yabanje kwakirwa na Perezida w’umutwe w’abadepite bagirana ibiganiro,Nyuma yakirwa na Perezida wa Sena.

Iterambere igihugu kimaze kugeraho, imiyoborere myiza ndetse no kurwanya ruswa biri mu byo Dr Ali Abdel Aal yashimye ku Rwanda,ku bwe ngo bikwiye kuranga n’ibindi bihugu.

Yagize ati“Twanejejwe n’iterambere ry’abanyarwanda ndetse n’imbaraga zigaragara zishyirwa mu kurwanya ruswa,ubuyobozi bwiza nabwo twabonye ari urugero rwiza ntagereranywa, turizera ko ari ubunararibonye buzagera no mu bihugu byose by’Afurika.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Misiri kandi byiyemeje gushyiraho amatsinda y’ucuti azagira uruhare mu gutsura umubano w’inteko zombi ndetse n’ibihugu nyirizina.

Ni umubano n’ubundi wari usanzwe uriho ariko ikigamijwe akaba ari ukuwongera.

Mukabalisa Donatille ni Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byacu ndetse n’inteko zishinga amategeko,twemeranijwe ko tuzashyiraho itsinda ry’ubucuti hagati y’inteko zishinga amategeko zombi ndetse n’ibyo dushobora kuba twabigiraho n’ibyo nabo bashobora kuba batwigiraho.”

Ubushake bw’imikoranire hagati y’inteko zishinga amategeko, iy’u Rwanda na Misiri bikurikiye ubw’abakuru n’ibihugu byombi.

Muri Kanama umwaka wa 2017 Perezida wa Misiri Abdel Fattah el Sisib yasuye u Rwanda.

Tito DUSABIREMA