Kicukiro: Umuryango w’Abantu batandatu umaze amezi 7 wibera hanze

Mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro hari umuryango uvuga ko uba ku gasozi kuko bagurishirijwe imitungo na bene wabo,Uyu muryango urasaba inzego za leta ko wafashwa ukarenganurwa ukagira aho ukinga umusaya.

Ni mu mududu wa Kabagendwa, mu kagali ka Kamashashi, mu murenge wa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali

Ubwo umunyamakuru wa Flash FM/TV yahageraga mu ma saa sita z’amanywa,yasanze bwamwe muri uyu muryango bari mu turimo two mu rugo,abandi bari mu nzu,ariko uyirebeye inyuma  ni nko ku gasozi kuko begeranyije intebe n’akabati,barenzaho ihema.

Ni umuryango w’abantu 6, kuko umubyeyi afite abana be 3 b’abakobwa babyaye.

Ntacyo bakora kiri ahiherereye kuko basa n’abari ku gasozi.

Mukeshimana Vestine,umukuru w’uyu muryango arasobanura uko byagenze ngo bisange baba mu buzima bumeze butya

Mukeshimana Vestine aragira ati “Aha ngaha ni kwa sogokuru ubyara papa masenge witwa Mukantwari Beyata bamuhaye uburenganzira bwo gucunga umutungo arahagurisha, uyu mutungo ni uw’umuryango.Ese niba barahawe ububasha bwo kugurisha bundi ni babugaragaze, byibura berekane niba hari aho yasinye niba papa ariho.”

Isambu y’uyu muryango yagombaga kugabanwa n’imiryango irindwi, bagabana ari batandatu, uyu wa Mukeshimana urasigara ubura aho werekera usigara muri iri tongo.

Uyu muryango wifuza ko wagira icyo ubona ku mutungo bafiteho uruhare,ari nacyo basaba ubuyobozi kubafasha.

Mukeshimana akomeza agira ati “Twebwe twifuzaga ko duhabwa umugabane wa Papa, tukawucunga tunawurimo natwe tukabasha kubona aho tuba kuko ntaho dufite aho tuba kuko turahabona.”

Nyina witwa Uwatowe Benelda aragira ati “Njyewe ndashaka uruhare rw’umugabo wanjye yagombaga guhabwa kandi barabyivugiye nabo babikora mu nama y’umuryango ntanahari babona y’uko ngomba guhabwa uwo mugabane.”

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka uyu muryango wari waratsimbaraye ku mazu yari aha ngaha,ubuyobozi bw’umurenge buyabasohoramo ku ngufu nk’uko aba baturanyi babibwiye umunyamakuru wa Flash wahageze.

Umuturanyi Mukamutsinzi Devota aragira “Mana weeee, tukajya tuvuga tuti ese bagiye kutwicana abantu koko babatwaye mu modoka tugize amahirwe tujya kubona tubona barabagaruye, twari tuzi ko bagiye kubica birangiye, mbona barengana cyane ntabwo waba utarengana ngo ugume mu gihore nk’iki ngiki.”

N’ubwo uyu muryango wemeza ko ikibazo cyabo kimaze kugera ku nzego zitandukanye za leta, Umuyobozi w’akarere  ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne k’umurongo wa telephone agaragaza ko atakizi gusa ngo agiye kugikurikirana.

Ati “Njyewe icyo kibazo ntabwo nkizi, ubwo nakurikirana nkamenya ibyaribyo kugira ngo menye uwo muntu wubakishije intebe kuko ntabwo tumuzi nta raporo twigeze duhabwa y’icyo kibazo, ubwo ndakurikirana numve ibyari byo.”

N’ubwo bimeze gutya uyu muryango wumvikanisha ko utazigera uva aha hantu udahawe umugabane wagombaga guhabwa n’abavandimwe.

Iki kibazo cyabo ngo ntaho kitageze kuko bamaze kwitabaza imiryango ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu kubatangira ikirego.

NTAMBARA Garleon