Polisi yasabye ko abashoferi bajya bahabwa ikiruhuko gihagije

Polisi y’u Rwanda irasaba abafite ibigo bitwara abagenzi kujya batanga ikiruhuko gihagije ku bashoferi nk’uburyo bwafasha mu mu kugabanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, mu biganiro byahuje Polisi y’Igihugu n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, aho hagaragajwe ko hari impanuka ziba ugasanga zatewe n’umunaniro w’umushoferi.

Mwunguzi Theoneste, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi, yavuze ko nyuma y’impanuka ya Karongi, bakiriye amakuru abashinja  ko badaha ikiruhuko gihagije abashoferi, nyamara ngo ikiruhuko baragitanga ahubwo ngo abashoferi bashobora kuba bagikoresha nabi.

Ati “Koko niko bivugwa barabitubwiye ko abashoferi batarahuka, ariko iyo ubirebye neza ukabisesengura ntabwo ariko biteye kuko ntabwo buri mushoferi aguma ku modoka kuko aba afite abamusimbura, ikindi ugiye kureba n’imodoka dutunze zose ntabwo ziba mu muhanda, ni ukuvuga rero ngo ibintu bipfira kuba umushoferi ahabwa ikiruhuko ntagikoreshe neza.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo (RURA) kinafite mu nshingano kugenzura serivise zo gutwara abagenzi kivuga ko kiri muri gahunda yo guhugura abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi kugira ngo bamenye uburenganzira bw’umukozi burimo no guhabwa ikiruhuko.  

Emmanuel Katabarwa, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubwikorezi muri RURA asobanura ko abashoferi nabo bazasobanurirwa ingaruka zo kutaruhuka neza kugira ngo uhawe ikiruhuko ajye agikoresha neza.  

Ati “Kuko hari igihe baba bazi ya mategeko banemera ko uburenganzira bw’abakozi bugomba kuboneka, ariko ntibite kureba ko abo babahagarariye barimo babyubahiriza.”

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘GERAYO AMAHORO’ buhamagarira buri muntu wese kugira uruhare mu kugabanya no kwirinda impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA avuga ko ubu bukangurambaga buri gutanga umusaruro ndetse ko bitegura no guhugura abashoferi bose kugira ngo bahindure imyumvire.

Ati “Abashoferi bose bagerwaho n’iyi gahunda, iyi gahunda izagenda irinde igera mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka utaha niko ipanze.”

Polisi y’Igihugu igaragaza ko inyinshi mu mpantuka zo mu muhanda ziba, ziba zishobora gukumirwa.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52 kandi byitezwe ko buzagabanya impanuka ku pimo cya 30%.

Daniel HAKIZIMANA