Tunisia: Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi yitabye Imana

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tunisia byatangaje ko Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi yitabye Imana ku myaka 92.

Perezida Essebsi yitabye imana nyuma y’iminsi mike amaze arwaye.

Essebsi wari umuperezida ukuze kuruta abandi ku isi,yaguye mu bitaro bya gisirikare byo muri iki gihugu mu gitondo cyo  kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019.

Kuri uyu wa gatatu kandi nibwo umuhungu we Hafedh Caid Essebsi yari yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ubuzima bw’umubyeyi we buri mu bihe bitoroshye.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka Essebsi yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butari bwifashe neza nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byari byabitangaje.

Icyo gihe ibiro bye ntibyigeze bigira byinshi bitangaza ku cyo Perezida Essebsi yari arwaye.

 Youssef Chahed, Minisitiri w’intebe muri iki gihugu wari wamusuye ubwo yari mu bitaro yasabye abaturage guhagarika gukwirakwiza ibihuha byerekeranye n’uburwayi bw’umukuru w’igihugu.

 Perezida Essebsi yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Zine El Abidine Ben Ali mu 2011, igikorwa cyakurikiye impinduramatwara mu bindi bihugu by’abarabu nka Libya na Misiri.

Aljazeera yanditse ko Perezida Essebsi yari aherutse gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka,aha akaba yaravuze ko igihugu gikwiye kuyoborwa n’umuntu ukiri muto.