Uruzi rwa Nil ruri mu byagarutsweho mu biganiro byahuje Dr.Ngirente na Perezida w’inteko ya Misiri

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente Kuri uyu wa kane yakiriye mu biro bye Perezida w’inteko ishingamategeko ya Misiri Dr.Aly Abdel Aal.

Nyuma yo kwakirwa n’abayobozi b’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, Perezida w’Inteko Ishingamategeko yakiriwe na Minisitiri w’intebe.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku mishinga iri mu ngeri zitandukanye ibihugu byombi bisanzwe bifatanya.

Urwego rwa Gisirikare ndetse n’urwubwikorezi bwo mu kirere ni bimwe muri byo.

Amb. Olivier Nduhungirehe ni Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Yagize ati “Umugaba mukuru w’Ingabo yagiriye uruzinduko I Cairo mu Misiri mu Kuboza umwaka ushize aho yaganiriye na mugenzi we ku butwererane bwa Gisirikare n’uburyo amahugurwa y’abasirikare yakorwa mu Misiri.”

Ibiganiro by’aba bayobozi kandi byanibanze ku butwererane ku birebana no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Nduhungirehe yagize ati “Tariki ya 28 Mata uyu mwaka Egypt Air yatangiye ingendo zayo i Kigali,izajya ikora kabiri mu cyumweru  ariko hakaba hari ubufatanye hagati ya Rwandair na Egypt Air bwo gusangira abagenzi.”

Ibindi byaganiriwe  n’abayobozi bombi ni uburyo bwo kubungabunga isoko y’uruzi rwa Nil hagamijwe ko amazi y’urwo ruzi yagirira akamaro impande zombi ariko by’umwihariko Misiri iyakeneye kurenza u Rwanda.

Olivier Nduhungirehe ati“Perezida w’Inteko ya Misiri yatubwiye ko Nil itariho Misiri ntiyabaho,kuko icyo gihugu kigizwe n’umugezi wa Nil, hanyuma twe nk’u Rwanda twavuze tuti tuzafatanya turebe ko ayo mazi twayabungabunga mu nyungu za twese.”

Ishoramari, imikorere y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe,by’umwihariko umushinga w’isoko rusange nabyo byaganiriweho n’abo bayobozi.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yasimbuye Perezida Kagame ku buyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ariko baracyakorana mu ihuriro ryiswe ‘TROICA’, rihuriramo abakuru b’ibihugu batatu, aribo uri ku buyobozi bw’Umuryango, uwo yasimbuye ndetse n’uzamusimbura ari we Perezida w’Afurika y’Epfo.

Abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yatumiye mugenzi we w’u Rwanda kuzasura Misiri kandi akazaganira n’abagize Inteko Ishingamategeko ya Misiri.

Umubano wa Misiri n’u Rwanda watangiye mu myaka ya 1970.

Tito DUSABIREMA