Batubyutsaga saa kumi n’imwe tukajya guhinga-Abirukanywe muri Uganda

Leta y’u Rwanda yakiriye abaturage babiri birukanywe muri Uganda aho bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu cya Uganda. Aba  bavuga ko bakubiswe bakanahingishwa kandi bari baragiye muri icyo gihugu bafite ibyangombwa.

Nzabonimpa Joseph wo mu karere ka Rubavu na Irakiza  Fiston wo muri Nyabihu, nibo Banyarwanda babiri birukanywe muri Uganda aho bavuga ko bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bombi bari baragiye Uganda Gushaka akazi.

Nzabonimpa yagize ati “ Nagiye kwambuka umupaka mu 2019, tariki 6 z’ukwa mbere, ndambuka kubera ngewe nakoreraga Uganda; Gisoro. Nakoreragayo ibintu bya ‘business’, by’akazi…noneho icyo gihe ari tariki  3 z’ukwa gatatu, nibwo bamfashe banjyana muri gereza ya Gisoro.”

Irakiza we yagize ati “ Umubosi nakoreraga yarantumye, ni uko nsanga habaye umukwabu nanjye baramfata. Bambaza ibyangombwa, mbereka indangamuntu n’akajeto, basanga ni aka iminsi ibiri baravuga ngo nari ngiye Kampala, kandi ngo kugera Kampala bisaba igihe kinini, ngo igihe gishobora kundengana ubwo bahita banjyana muri polisi.”

Aba bavuze ko bakoreshwaga imirimo y’agahato yo guhinga, hari ubutumwa bahaye bagenzi babo bifuza kujya Uganda.

Irakiza arakomeza agira ati “ Batubyutsa saa kumi n’imwe (5h00) tukanywa igikoma, tukajya guhinga kugera saa kumi n’imwe(17h00) tukagaruka.”

Nzabonimpa we yagize ati “ Njye ku giti cyanjye, namenye ko wanagiyeyo uri inshuti yanjye, icyo gihe nagukura mu mubare kubera ko simba nzi ko uzanagaruka.”

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rwagaragaje ko rutishimiye uburyo Abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara. Bamwe babwirwa ko bazira kuba intasi, nyamara ngo ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Muri werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Daniel HAKIZIMANA