Menya bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bakuze kurusha abandi ku Isi

Buri gihugu cyo ku Isi gifite ukiyobora,hari ibiyoborwa n’Umwami cyangwa Umwamikazi,Ibikomangoma ndetse n’Abaperezida.

Muri ibi bihugu hakunze gushyirwaho imyaka yagenwe ngo umuyobozi abe yatorerwa umwanya runaka w’ubuyobozi.Gusa ahenshi nta myaka bagira  umuyobozi akwiye kugirango ahite ava ku butegetsi mu gihe agifite ubushake bwo kuyobora cyangwa agishakwa n’aabaturage.

Mbere y’uko tubabwira Abategetsi b’Ibihugu magingo aya bafatwa nk’abakuze ku Isi, reka mbanze nkwibutse iby’iyi nkuru y’akababaro y’umwe muri bo witabye Imana muri uyu mwaka wa 2019.

Ni Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi yitabye Imana ku myaka 92 yayoboraga igihugu cya Tunizia. 

 Tumwifurije iruhuko ridashira.

Mu bandi Bayobozi n’Abakuru b’Ibihugu bakuze cyane ku Isi bari hejuru y’imyaka 84.

Uwa mbere ukuze kuruta abandi ni Minisitiri w’Intebe wa Malysia Mahathir Mohamad,uyu afite imyaka 94 kuko yavutse tariki ya 10 Nyakanga 1925.

 Yatangiye kuyobora Guverinoma ya Malysia kuva mu 1981 kugeza 2003, Aza kugaruka ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu 2018.

Uza ku mwanya wa kabiri ni Queen Elizabeth II,afite imyaka 93 y’amavuko bivuze ko yavutse tariki ya 21 Mata 1926.

Yambaye ikamba ry’Umwamikazi w’Ubwongereza mu 1952 afite imyaka 25, akaba yari asimbuye se George VI.

 Ubusazwe azwi ku izina rya Elizabeth Alexandra Mary.

Ku mwanya wa gatatu ni Emir wa Kuwait, Sheikh Sabah al-Ahmad al-Sabah,yavutse tariki ya 26 Kamena 1929,  afite imyaka 90,yabaye Emir wa Kuwait kuva mu kwezi kwa mbere 2006.

Mbere yahoze ayobora uruganda rw’ibikomoka kuri peteroli imyaka myinshi mbere y’uko afatwa n’uburwayi butigeze butangazwa.

Perezida wa Cameroon Paul Biya ufite akabyiniriro ka ‘Sphinx’ aza mu bategetsi bakuze ku Isi, afite imyaka 86, kuko yabonye izuba tariki ya 13 Gashyantare 1933.

Yagiye ku butegetsi mu 1982, yongeye gutorwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2018 ahabwa kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka 7.

Perezida w’inzibacyuho wa Tunisia Mohamed Ennaceur, imyaka 85 afite imushyira mu bategetsi bakuze kuko yavutse tariki ya 21 Werurwe 1934.

Uyu yari asanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.

Yagizwe Perezida w’inzibacyuho kuri uyu wa kane ariki ya 25 Nyakanga 2019 nyuma y’urupfu rwa Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi.