Uburwayi bw’amaso bwibasiye abana buhangayikishije abanya-Burera

Abayeyi bo mu mirenge ya Ruhunde na Rwerere mu karere ka Burera bahangayikishijwe n’uburwayi bw’amaso buri kwibasira abana babo bari hagati y’amezi  3 kugeza kumyaka 18.

Umwana wafashwe n’ubu burwayi, amaso ye ahinduka umukara cyangwa umuhondo.

Aba babyeyi bavuga ko iyo bagiye kwa muganga, babwira ko iki kibazo cy’amaso nabo kibahangayikishije.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo buvuga ko bugiye gufatanya n’abaganga ngo barebe iby’ubwo.

Ni mu bice bitandukanye bigize umurenge wa Ruhunde no mu gice cy’umurenge wa Rwerere ni mu karere ka Burera, ubwo umunyamakuru wa Flash yageraga muri ibyo bice yagendaga ahura na bana bakiri bato amaso yabo yarahindutse umukara, abandi asa n’umuhondo, ngo ndetse bamwe rimwe na rimwe arabarya bakayabyiringira.

Nyirimana Clemence Umubyeyi utuye mu murenge wa Ruhunde yabwiye Flash ko iki bazo cy’amaso cyugarije abana muri ako gace kibahangayikishije cyane.

Yagize ati “Ikibazo cy’amaso muri uyu murenge wa Ruhunde kiraduhangayikishije ku bana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka 18. Ikibazo cy’amaso kuri abo bana usanga uyu munsi yakeye ejo ukongera ukabona amaso yabaye indungurungu, ukaba wagira ngo umwana sinzi uko byagenze. Ariko wabaza umwana uko amerewe, akakubwira ko aribwa mu nda, wamuha nk’ibiryo ukabona adashaka kurya.”

Usibye abana ugenda uhura na bo mu nzira bafite icyo kibazo, Irimuritwe Jovanis yatweruriye ko hari abandi bana azi bafite ikibazo cy’amaso mu gace batuyemo.

Ati “Abonzi ni abahungu bo kwa Byigero batatu, umwe witwa Niyonkuru undi akitwa Nibitangaza na Arsene. Mbona amaso yabo ari umukara abandi ari umuhondo, ntago abarya usibye ko hari igihe kigera bagakuba mu maso, ni ikibazo cyugarije abana inaha, ariko ntago tuzi ikibitera.”

Aba babyeyi bavuga ko iyo bajyanye abo bana kwa muganga, abaganga nabo bababwira ko icyo kibazo cy’amaso kibahangayikishije.

Umwe yagize ati “Tujya tubajyana kwa muganga, abaganga bakadufasha ku batuvurira ariko bakabaha imiti akamera nkaho yoroshye ho gato, ariko noneho ukongera ukabona ikibazo cy’amaso kirongeye kirijimye burundu, abaganga baradufasha mu mbaraga bafite, ariko nabo batubwira ko ikibazo cy’amaso kibahangayikishije.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Madamu Uwambajemariya Florence avuga ko bagiye gufatanya n’abaganga ngo barebe uko icyo kibazo giteye.

Yagize ati “Turafatanya n’abaganga turebe imiterere y’ubwo burwayi, nibo bazanatubwira uko biteye hanyuma dufatanye gukurikirana no gukumira.”

Gusa ku rundi ruhande, aba baturage bifuza ko hagira igikorwa mu maguru mashya hakarebwa impamvu iri gutera iki kibazo kitarakwira kwira hose.

Umuhoza Honoré