Umuganura ni umwanya wo kwisuzuma no gutegura ejo heza-Min. Nyirasafari

Minisiteri y’Umuco na Siporo igaraza ko umusaruro w’umuganura mu Rwanda ugaragarira ku iterambere ry’ibikorwa bitandukanye by’abaturage.

Kwizihiza umuganura ni uguha agaciro umuco w’u Rwanda.

Icyumweru cy’umuganura gihuza abayobozi n’abayoborwa, urubyiruko n’abakuru bagasabana bishimira ibyagezweho, bagafata n’ingamba zo kubisigasira hagamijwe kubyubakiraho biteza imbere.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko kwizihiza umuganura babikomora ku muco nyarwanda.

Umuganura bawufata nk’igihe cyo gusangira umusaruro w’ibyo bagezeho ndetse no gutegura indi mihigo yo mu bihe biri imbere.

Uwitwa Katabarwa Jean Claude aragira ati “Umuganura nkunda kuwizihiza kuko wabayeho niko umuco nyarwanda ubitubwira, ntekereza ko nta kintu kizahindura umuco nyarwanda cyereka niduhindura n’izina ariko ntekereza ko ntakigomba guhinduka kuko ibyo bakoreshaga kera n’ubu birahari.”

Undi witwa Iradukunda Patrick aragira ati “Cyera ho babigereranyaga mu buhinzi cyangwa ku musaruro bagize ariko ubu wenda n’akazi kose umuntu yaba arimo ni ngombwa ko hashira igihe runaka akisuzuma akareba icyo yagezeho ibyagenze neza n’ibitaragenze neza ku muganura natwe niko tubifata”.

Mbere y’Abakoroni, ibirori byizihizwaga hakoreshejwe amasaka nk’ikimenyesto cy’ubumwe, maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye.

Abaturage baganuzaga Umwami amata, amasaka, n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

Gusa uko ibihe byagiye bitambuka kugeza magingo aya, mu byahozeho bimwe bigenda byisanisha n’iterambere ry’aho isi igana, umuganura ntukireberwa mu ndorerwamo y’imbuto gusa ahubwo ni mu iterambere ry’abaturage mu ngeri zitandukanye.

 Rugemintwaza Nepo Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, avuga ko ku munsi w’umuganura abaturage bagize icyo bageraho bagomba kuremera abandi kugira ngo nabo mu bihe bizaza bazabe bafite icyo baganuza abandi.

Aragira ati “Icyanogejwe cya mbere ni ukuvuga ngo umuganura ntukiri uwo kurya n’uwo kunywa kandi ntugishingiye ku mbuto gusa z’amasaka n’ibindi, ni ukumva umuganura mu murongo wawo kuva watangira ni umwanya wo kumurika ibyo wakoze ushingiye ku mbuto yawe wahawe, kumenya itarahiriwe n’ibihe nawe akaremerwa ariko akazirikana ko atazaremerwa ubwa kabiri, umuganura utaha nawe akazamurika ibyo yagezeho.”

Minisiteri y’Umuco na Siporo igaragaza ko umusaruro w’umuganura ugaragarira mu iterambere ry’umuturage aho yavuye ndetse naho agana.

Nyirasafari Esperance Minisitiri w’Umuco na Siporo, arahagamarira imiryango gukoresha ibihe by’umuganura nk’umwanya wo kwisuzuma mu mihigo yabo no gutegura icyerekezo cy’aho bagana.

Aragira ati “Yaba umuryango ugizwe n’ababyeyi n’abana cyangwa se umuryango mugari bagahurira hamwe nabo bakicara bakaganira bakareba imibanire yabo bakareba ibyo bagamije kugeraho nk’umuryango, ibyo batagezeho se byatewe n’iki? Bakishima ariko bagamije no kuzakosora umwaka ukurikiyeho ibyaba bitaragenze neza.”

Umuganura mu Rwanda ni umuco ukomoka mu bihe by’Abami, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntiwari mu minsi yizihizwaga mu Rwanda.

Kuva 2015 nibwo Ubutegetsi bwaje kuwushyira mu minsi mikuru y’Igihugu igomba kwizihizwa mu buryo bwihariye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Umuganura isoko y’ubumwe ni ishingiro yo kwigira.”

NTAMBARA Garleon