Donald Trump yishimiye icyo yise ‘intinzi ikomeye’ nyuma yo kwemererwa miriyari 2.5 z’amadolari n’Urukiko rw’Ikirenga ku ngengo y’imari y’igisirikare, ngo yubake igice cy’urukuta ku mupaka wa Mexico.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwahaye rugari ubuyobozi bwa Perezida Trump bwo gutangira kwifashisha ku madolari y’igisirikare mu kubaka urukuta.
Icyo cyemezo cy’urukiko giharura inzira za Donald Trump ngo akore kimwe mu bintu yemereye Abanyamerika ubwo yiyamamazaga mu 2016, mu gihe yiteguye kongera kwiyamamaza muri manda ya kabiri.