Gasabo: Umugore yafatanywe amadolari y’amiganano

Kuri Station ya Polisi ya Gatsata hafungiye umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28 akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amiganano.

Uyu mukobwa akaba yarafatanywe ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika y’amiganano.

Yafashwe nyuma y’aho umumotari yari atumye kumushakira umukiliya w’ayo madorali atanze amakuru muri Polisi.

Polisi ishami ryo mu mujyi wa Kigali isaba abafite imigambi yo gukoresha amafaranga y’amiganano kureka uwo mugambi kuko itazabihanganira.

CIP Umutesi Marie Goreti avugira Polisi mu mujyi wa Kigali, arasobanura uko uwo mukobwa yatawe muri yombi.

Ati “ Yari atumye umumotari ngo ajye kumuvunjishiriza, ashake umukiriya. Umumotari abibonye ko amutumye, agira amekenga. Agize amakenga aravuga ngo ubu ngubu ko polisi ihora itwigisha, itubwira ngo tugire amakenga ku kintu cyose, buri wese abe ijisho, dutangire amakuru ku gihe… koko yarabikoze, aza kuri sitasiyo ya polisi hano mu Gatsata, atanga amakuru ko hari umuntu umutumye kumushakira umukiriliya, wamuvunjira ayo madolari.”

“Bahise bagenda bajya kuri ako kabari. Bgezeyo…uwo mukobwa abikanze afata ya madolari y’amakorano ibihumbi 20 ayishyira muri purafo (plafond). Noneho bahita bayasaka, barayabona yemera uko byagenze, icyaha aracyemera.”

Polisi iburira abafite umugambi wo gukoresha amafaranga y’amiganano ko basubizwa amerwe mu isaho kuko inzego z’umutekano zakajije ingamba zo guhangana nabo. CIP Umutesi Goretti arakomeza.

Ati “ Nkongera nkabwira abantu bose batekereza nk’uriya mukobwa, bari bafite umutima wo gukora nk’ibyo akora, ko basubiza amerwe mu isaho. Kubera ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, ziri maso rwose. Nta na rimwe polisi, n’izindi nzego z’umutekano zizihanganira abo bantu.”

Ntabwo ari ubwa mbere uwo mukobwa afatanywe amafaranga y’amiganano, kuko yari amaze amezi macye avuye muri gereza aho yari yarahamwe n’icyo cyaha agakatirwa n’inkiko.

Ingingo ya 269 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu uhindura, wigana cyangwa ukwirakwiza amafaranga y’amakorano iyo icyaha kimuhamye  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitari no hejuru y’imyaka irindwi.

Tito Dusabirema