Ikoranabuhanga mu burezi ritinyura byihariye abiga siyansi

Bamwe mu banyeshuri biga siyansi mu mashuri yisumbuye baravuga ko kugira ngo ayo masomo arusheho kumvikana neza, hakwiye gushyirwa imbaraga mu buryo bwo kuyiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abarezi bo basaba inzego zishinzwe uburezi kwita ku Banyarwanda bavumbura uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro amasomo ya siyansi.

Origene Igiraneza ahagarariye Kompanyi ya ‘Oginious Priority’ igizwe n’abengeniyeri b’Abanyarwanda bakoze uburyo cyangwa ‘software’ bufasha abarimu n’abanyeshuri kwiga amasomo ya siyansi  mu ngiro, mu mwanya wo kujya muri laboratoiri.

Origene arasobanura mu ncamake imikorere y’ubwo buryo.

Ati “Iri mu bice bigera muri bitatu. Hari igice cy’ibibazo; aho umwana asanga biriya bibazo yiga biri muri ‘chapter’ baba bafite muri ‘curriculum’ (integanyanyigisho), ibibazo bihagije bibasaba gusubiramo.”

“Ikindi harimo igice cya ‘library’ (isomero) aho basangamo n’ibitabo bihuye na siyanse basoma, byashyizwe ahagaragara n’abantu bemewe, noneho hakiyongeraho na cya gice cya ‘Lab Simulations’, aho dufata ziriya simulations, tukazikora umwana akaza, akayireba, akayikoresha, kubera ko rikozwe nka videwo umuntu akayireba, akayikoresha, kubera ko ntago ikoze nka videwo umuntu aza kureba gusa, ahubwo ni uburyo buri ‘interactive’.”

Bamwe mu banyeshuri biga siyansi bamaze kwigira kuri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, bavuga ko bworoshya uburyo bwo kumva neza ayo masomo ugereranije n’uburyo bwo gukoresha ‘Laboratoire’.

Ishimwe Gentil Hervais yiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bwa mudasobwa yagize ati “ Kumva siyanse byakoroha cyane kubera ko ubusanga akenshi siyanse iyo itagendanye na ‘pratique’, umuntu aba afite ubumenyi ariko ukaba utagaragaza icyo wabukuyemo.”

Mugenzi we Mugabo Arsene wiga imibare ubugenge n’ubutabire yunga murye ati “Usanga akenshi abantu banga siyanse kubera ko hari ibintu biba bigoye, cyane cyane nk’amashimi(chimie), fizike(physique), hari ibiba bigoye kumva, rero ugasanga umwana ageze nko muwa kabiri cyangwa muwa gatatu, yumva adashaka kuzakurikira siyanse kubera ikintu cyo kugira ubwoba bwo kubyumva.”

Abarezi na bo basanga uburyo bwo kwiga siyansi hifashishijwe imfashanyigisho z’ikoranabuhanga, byorohera abanyeshuri kumenya neza kandi vuba ibigize amasomo ya siyansi.

Uhagaze Edouard ashinzwe amasomo mu ishuri rya ‘Lyceé Notre Dame de Citeau’.

Ati “REB nayo hari ibyo igenda ikora, kugira ngo ishobore kubona izo ‘software’. Yajya rero yegera n’abo bantu barimo bazikora, barimo bashakisha, barimo bashaka uburyo izo software zatera imbere, zakoreshwa, ikabegera, ndetse ikaba yabagira n’inama.”

Imfashanyigisho y’ikoranabuhanga muri Siyansi izwi nka ‘Oginous Panda’ yakozwe n’abenjenieri b’abanyarwanda ifite porogamu zisaga ibihumbi 20 zishobora gufasha umunyeshuri kwiga no gukora imyitozo ya Siyansi akoresheje mudasobwa,abakoze ubu buryo basaba inzego z’uburezi kubashyigikira kugira ngo ubu buryo bugere mu mashuri menshi dore ko maginga ay bakorana n’ibigo 7 gusa nabyo byo mu mujyi wa Kigali.

Origene Igiraneza ahagarariye Kompanyi ya ‘Oginious Priority’

Tito DUSABIREMA