Yahereye ku bihumbi 60 none ageze kuri miliyoni 600 abikesha BDF

Henry Carl Nsabyumukiza waganye ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF aravuga ko yazamuye imishinga yabo kuri ubu akaba ageze ku rwego rushimishije.

Henry Carl Nsabyumukiza ni Umunyarwanda ukiri muto kuri ubu umaze kwiteza imbere abikesha Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF.

Niwe washinze ikigo ‘G5 Skyway Growth’, gihinga ndetse kikanakora ikawa umuntu ashobora guhita anywa ako kanya bitabaye ngombwa kubanza kuyiteka (Instant coffee).

Mu buhamya bwe, Nsabyumukiza avuga ko yatangiriye ku 60.000 by’amafaranga y’ u Rwanda, agurisha agafuka kamwe k’ikiwa ariko mu rugendo rwe niho yaje guhurira na BFD yamufashije kugeza  ubu ikigo ayoboye gifite akayabo ka miliyoni zigera kuri 600 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Aragira ati “BDF yadufashije mu kunoza ibijyanye n’imishinga, baduha n’igishoro cyo kugura amwe mu mamashini twari ducyeneye, hari ayo twari dusanganwe hari n’andi yo baduhaye yo kongeramo kugira ngo turusheho guhaza abakiliya bacu.”

BDF yatanze miliyoni 10 zo gufasha umushinga wa Nsabyumukiza, kuri ubu arahamagarira urubyiruko gutinyuka bakagana iki kigega, kuko mu gihe waba wujuje ibisabya kigufasha.

Bamwe mu rubyiruko rugaragaza ko na rwo rukiri mu nzira zo gushaka ibisabwa kugira ngo rubone inguzanyo, narwo rubashe kwiteza imbere.

Uwitwa  Muheshima Gloria  aragira ati “Ntabwo rero igihe cyose umuntu atekereje umushinga ari uguhita wiruka ngo ujya kuri BDF. Ubanza kureba ukawiga neza ku buryo nugerayo bazahita bawamera ko wawutekereje neza.”

Umukozi mu kigo BDF Tuyishime Denyse yemeza ko ururbyiruko rushaka inkunga y’iki kigega rubanza narwo kugira ubushake bwo gushaka iby’ibanze, kugira ngo BDF ibone aho ihera.

Tuyishime avuga ko urubyiruko rufite amahirwe yo kubona ubufasha kurusha abandi.

Aragira ati “ Buri muntu afite uruhare rwe agomba kugaragaza, iyo amaze kurugaragaza bifite izindi nzira binyuramo ugasanga igihe bishobora kuba byafata kirenze icyo umuntu yatekerezaga, agahita abona ko hariho amananiza cyangwa se gutinda ndetse turabibashishikariza cyane kuko ubufasha bwabo buri hejuru kuruta ubw’abandi bantu basanzwe.”

Imibare igaragaza ko kuva iki kigega BDF cyatangira gukorera kimaze gukorana n’urubyiruko rugera ku 8.000.

Mu byo uru rubyiruko rwafashijwe harimo inkunga n’inguzanyo.

BDF igaragaza ko inguzanyo zigenda zishyurwa nk’uko bisabwa.

NTAMBARA Garleon