Guhindura Afurika ni inshingano z’itorero–Apotre Dr. Gitwaza

Apotre Dr. Paul Gitwaza umuyobozi wa ‘Authentic Ministries’ asanga amatorero nayo afite uruhare mu iterambere ry’umugabane w’Afurika, ntibiharirwe abanyapolitiki n’abacuruzi.

Apotre Dr. Paul Gitwaza yabigarutseho mu kiganiro n’itagazamakuru gitegura icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20, bwo guhagurutsa Afurika hibandwa ku burezi.

Dr. Gitwaza ati “Kugira ngo igihugu gitere imbere mu myigishirize ijyanye n’ubuzima abagituye barimo… Tugerageza kuganiriza abantu ku bijyanye n’agaciro ko kwiga, iyo umuntu amaze gusobanukirwa kwiga icyo aricyo abishyiramo umwana we n’iyo yaba ataragize amahirwe yo kwiga nibura aravuga ati umwana wanjye aziga, kuko hari icyo azakora. Imyigishirize ni ikintu gikomeye.”

“Iyi nshuro ntibisanzwe kuko twashakishije abahanga bakomeye, impunguke ku rwego rw’isi ariko banafite Kristo muri bo, bakazaganiriza abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda n’abandi uburyo bwo guteza imbere umugabane wa Afurika bifashishije ubumenyi bafite. Dukeneye uburezi bukomeye ariko bushingiye kuri Kristo.”

Apotre Dr. Gitwaza agaragaza ko guhindura Afurika bidakwiye guharirwa bamwe ahubwo n’amatorero akwiye kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Guhindura Afurika si inshingano z’abanyapolitiki gusa ahubwo ni n’inshingano z’itorero.Turabizi ko urugendo ari rurerure kandi ruruhije ariko turizera ko mu guhuza imbaraga tuzabigeraho mu izina rya Yesu.”

Igikorwa cya Afurika Haguruka kizamara iminsi umunani, kizatangira ku itariki ya 4 kugeza 11 Kanama i Kigali, ku insanganyamatsiko igira iti “AFURIKA GARAGAZA ABARAMYI B’UKURI.”

Kizitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bya Afurika, Amerika, Ubuhinde n’ahandi.

AFURIKA HAGURUKA y’uyu mwaka izatwara miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dosi Jeanne Gisele