Ibikorwa by’umuganura bishyira abantu hamwe-Umujyi wa Kigali

Mu gutangiza icyumweru cyo kwizihiza umunsi w’umuganura, Abanyarwanda basabwe kunga ubumwe batekereza n’icyatuma batera imbere mu myaka iri imbere.

Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi batandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, mu gikorwa  cyo gutangiza icyumweru cy’umuganura ku rwego rw’igihugu.

Iki gikorwa cyabanjirijwe  n’urugendo rwazengurutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali aho abahanga mu mikino ngorora mubiri no mu mbyino basusurutsa abagenda n’abakorera muri Kigali.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko  ibikorwa nkibi byo gusabana bifasha abantu kunga ubumwe.

Umwe ati “ Umuganura aba ari igihe kiza cyo kwicara hamwe, tukaba twasangira tukaba twakwiyunga.”

Undi ati “ Umuganura ni umunsi wakomotse kubatubanjirije, aho bahuraga bagasangira, bakungurana inama.”

Undi nawe ati “ Umuganura mba mbona ari urukundo kuko uba ubona abantu iyo bari hamwe basabanye uba ubona ari byiza , mbese utuma muri sosiyete hazamo urukundo.”

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushizwe iterambere ry’ubukungu Busabizwa Parfait nawe yibukije ko Umunsi w’umuganura ufasha abantu kunga ubumwe, kandi ngo ubu bumwe nibwo bufasha guteza imbere igihugu.

Ati “Ibikorwa by’umuganura birushaho kudushyira hamwe, kandi ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda nibwo buduha imbaraga zo kubaka igihugu cyacu.”

Umuganura w’uyu mwaka ,Leta y’u Rwanda ivuga ko yahisemo kuzirikana cyane inganda ndangamuco w’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo Ntigengwa John yasabye abaturage kuzishyigikira.

Ati “ Umuganura w’uyu  mwaka twashyize imbaraga mu guha agaciro inganda ndangamuco zacu, inganda zacu, turabasa kuzishyigikira kugira ngo zikomeze zigire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Ubusanzwe mu mateka umuganura ni umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru. 
Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro mu gitaramo cyiswe icy’umuganura.

Biteganyijwe ko umuganura w’uyu mwaka wa 2019 uzizihizwa tariki ya 2 Kanama ku rwego rw’imidugudu. ku rwego rw’igihugu uzizihirizwe  ku rwego rw’igihugu aho uzabera mu Karere ka Nyanza.  

Itsanganyamatsiko y’uyu mwaka iti “ Umuganura , Isoko (soma isooko) y’ubumwe n’ishingiro ryo  kwigira”.

UDUSHYA TWARANZE ICYUMWERU CY’UMUGANURA:

Daniel HAKIZIMANA