Afurika ishobora gusigara inyuma idakoreye hamwe

Banki nkuru z’ibihugu bya Afurika zigaragaza ko ibihugu bya Afurika bidakoreye hamwe mu kubaka ubukungu butagegajega, uyu mugabane wazakomeza gufata imyenda hanze ibintu byatuma uyu mugabane ukomeza gusigaraga inyuma.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ihuje ba Guverineri bose ba za Banki Nkuru z’Ibihugu bya Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Imibare igaragagaza ko imyenda Afurika yatse hanze y’umugabane yazamutse ku kigero cy’10% uhereye muri 2010 ndetse kugeza muri 2017, 40%  by’umusaruro mbumbe w’uyu mugabane wari imyenda.

Uku kwiyongera kw’iyi myenda iva hanze ngo biterwa n’uko ibihugu byinshi bidafite gahunda zihamye zituma bibona amafaranga menshi ava imbere mu bihugu, imiterere y’imyenda ubwayo hakiyongeraho no kuba bitumiza ibyicuruzwa byinshi mu mahanga kurusha ibyoherezwayo no gutakaza agaciro k’ifaranga ry’ibihugu.

N’ubwo bimeze gutya ariko, John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda agaragagaza ko abayobozi ba Afurika bafite ubushake bwa Politiki bwo kwivana muri ibi bibazo by’ubukungu.

Ati “Ndashaka gushimira nyakubahwa Perezida Paul Kagame, n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika kubwo igikorwa ry’indashyikirwa cyo kwemeza burundu  amazesezerano y’isoko rusange rihuriweho, ubu bushake bw’abayobozi bacu buzatuma tubafasha kwihagaragaho duhangane n’ibibazo by’ubukungu byugarije isi.”

Byakunze kuvugwa ko imyenda itangiye kuremerera ibihugu bya Afurika kandi ko  bizagira ibibazo byo kuyishyura.  Gusa bwana Abebe Selassie, ureberera Afurika mu kigega cyimari ku Isi FMI, atanga ihumure  avuga ko iki ari kibazo gisangiwe n’ibihugu byose byo ku isi, ariko agasaba Banki nkuru z’ibihugu gufata ingamba .

Ati Iki kibazo gihangayikishije Banki nkuru z’ibihugu ku Isi, si mwe mwenyine, gusa hari uburyo ibi bibazo mwabyikuramo. Ntekereza ko kongera imyenda iva imbere mu gihugu, nabwo ni ubundi buryo bwatuma mubasha gukora neza mukagira Politiki ihamye y’ifaranga.”   

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ari nawe watangije iyi nama ya ba Guverineri bose b’amabanki y’ibihugu bya Afurika n’abandi bafatanyabikorwa, yashimye akazi ka za Banki nkuru mu gutuma Afurika igira ubukungu butagegajega.

AtiAmasezerano  y’isoko rusange rya Afurika azatuma imisoro ivaho biteze imbere ubucuruzi  bw’imbere mu bihugu, bizamure urwego rw’inganda binahange imirimo. Iki ni igisubizo nyacyo cyavuye mu bumwe bwa Afurika kigamije kubaka ubukungu butagegajega bw’akarere.

Ihururo rya za Banki Nkuru z’Ibihugu kuri uyu mugabane rigizwe n’amabanki 41, ryagiyeho mu 1965 aho buri mwaka rihura rikaganira ku bireba ubukungu bwa Afurika muri rusange, ku mbogamizi zaba zihari ku bukungu bwa Afurika cyangwa ku iterambere ry’urwego rw’imari ryawo.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda aganira na Guverineri John Rwangombwa
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya Ingabire Paula

Daniel Hakizimana