Indirimbo ‘Old Town Road’ ikoze amateka atarakorwa muri muzika

Iyi ndirimbo y’umuraperi Lil Nas X yafatanyije na Billy Ray Cyrus yaciye agahigo ko kumara ibyumweru 17 ari iya mbere mu ndirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard.

Iyi ndirimbo ikuyeho agahigo kari gafitwe na ‘One Sweet Day’ yari ihuriyeho na ‘Despacito.’

‘Old Town Road’ iciye agahigo gakomeye cyane mu mateka y’imyaka 60 Billboard ko kumara ibyumweru 17 ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 100 zikunzwe (Billboard Hot 100).

Ni agahigo iyi ndirimbo ‘Old Town Road’ yambuye Mariah Carey na Boyz II Men mu ndirimbo bafatanyije ya ‘One Sweet Day’ mu 1995, yamaze ibyumweru 16 ku mwanya wa mbere, agahigo kaje kugerwaho umwaka ushize na Luis Fonsi na Daddy Yankee bafatanyije na Justin Bieber mu ndirimbo Despacito, nayo yamaze ibyumweru 16 ku mwanya wa mbere.

Dore urutonde rw’indirimbo 10 zatinze ku mwanya wa mbere kuri Billboard:

17, “Old Town Road,” Lil Nas X feat. Billy Ray Cyrus, Mata 13, 2019
16, “Despacito,” Luis Fonsi & Daddy Yankee feat. Justin Bieber, Gicurasi 27, 2017
16, “One Sweet Day,” Mariah Carey & Boyz II Men, Ukuboza 2, 1995
14, “Uptown Funk!,” Mark Ronson feat. Bruno Mars, Mutarama. 17, 2015
14, “I Gotta Feeling,” The Black Eyed Peas, Nyakanga 11, 2009
14, “We Belong Together,” Mariah Carey, Kamena 4, 2005
14, “Candle in the Wind 1997″/”Something About the Way You Look Tonight,” Elton John, Ukwakira. 11, 1997
14, “Macarena (Bayside Boys Mix),” Los Del Rio, Kanama. 3, 1996
14, “I’ll Make Love to You,” Boyz II Men, Kanama. 27, 1994
14, “I Will Always Love You,” Whitney Houston, Ugushyingo. 28, 1992