RAB na WDA bimwe mu bigo bya Leta bigiye kwimukira mu Ntara

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwimurira ibigo bya leta byakoreraga I Kigali mu mijyi iyunganira ndetse n’ituranye nayo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yafashe iki cyemezo ihereye kukuba ibigo byose bitakorera mu mujyi wa Kigali kandi n’ibigo bifite inshingano zuzuzanya zikaba hamwe.

Amb Claver Gatete Minisitiri w’Ibikorwaremezo yasobanuye birambuye iby’uko kwimuka.

Yagize ati “Ufashe nka hariya i huye cyane cyane ufite rab harimo hanegereye kaminuza y’u rwanda,hariyo n’ubushakashatsi bwa nirda hakaba hec na wda kuko byose bifite aho bihuriye n’uburezi.kubishyira hamwe rero birunganirana kuko hari igice kinini cy’abanyeshuri.”

Minisitiri Gatete yongeyeho ko ibigo byose bitajya mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali gusa ahubwo n’ahandi ngo haba hakeneye iterambere ari n’ayo mpamvu hari ibigo byimuriwe mu karere ka karongi na Ngororero.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB),  Inama y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC), Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Imurage w’u Rwanda, (INMR),  Servisi nyinshi z’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Inganda (NIRDA), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA), Bigomba kwimukira mu karere ka Huye.

N’aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) n’igishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba leta (RMI) bizimukira mu Karere ka Muhanga. 

Komisiyo cy’Igihugu y’Itorero, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ndetse na komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe Ingabo zavuye ku rugererobyo bikazimukira I Musanze.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco kizimukira mu  karere ka Karongi.

Ikigo gishinzwe amashyamba kizimukira mu Karere ka Ngororero.

Kwimura ibi bigo bikazakorwa bitarenze ukwezi kwa 12 k’umwaka wa 2019.

Kwimurira bimwe mu bigo bya leta mu ntara ni umwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Tito DUSABIREMA