Ubushinjacyaha ntibuvuga rumwe na CNLG ku ngingo yo kwita ku batangabuhamya mu manza za Jenoside

Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda ruravuga ko nta kibazo cy’ubushobozi kiri mu batangabuhamya mu manza z’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu bibazo Komisiyo y’Inteko Ishingamategeko, y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yeretse itsinda ryaturutse muri Minisiteri y’Ubutabera birimo ihungabana ry’abatangabuhamya iyo batagize gikurikirana nyuma yo kuva mu rubanza.

Abadepite bagize iyi komisiyo babwiye itsinda rigizwe na Ministiri w’Ubutabera Johnston Busingye, Umushinjacyaha Mukuru wungirije ndetse n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bwana Nkusi Faustin ko CNLG yabamenyesheje ko abatangabuhamya benshi batagishaka kujya gutanga ubuhamya kuko batoroherezwa mu ngendo.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yagaragarije aba badepite uburemere bw’iki kibazo yavuze ko iyo abatangabuhamya batabonetse, imanza z’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 boherejwe mu Rwanda n’ibindi bihugu zitinda kuburanishwa.

 CNLG yagaragarije abadepite ko iyo abatangabuhamya batagize ubitaho iyo bamaze gutanga ubuhamya bitera ingaruka zitandukanye zirimo ko abenshi batagishaka kujya gutanga ubuhamya kuko batoroherezwa mu ngendo.

Iyo batabonetse imanza z’abakoze Jenoside boherejwe mu Rwanda n’ibindi bihugu zitinda kuburanishwa.

Avugana n’itangazamakuru Bwana Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda yabaye nkugaragaza ko iki kibazo mu by’ukuri kidahari, ariko ngo haramutse hari ibitanoze byarebwaho.

Nkuzi ati “Ikigaragara ni uko abashinzwe komisiyo bifuza ko wenda byajya bikorwa mbere kugira ngo utanga ubuhamya ahabwe itike mbere noneho aze ayifite ntayihabwe ari uko ahageze. Ibyo rero byaganiriweho kandi bizigwaho turebe niba byashoboka. Muri rusange kugeza ubu nta kibazo gihari nta mutangabuhamya wari wabura kuko yabuze itike, abantu barahagera bagatanga ubuhamya bwabo bagasubizwa itike ndetse n’insimbura mubyizi.”

Ibi biganiro byahuzaga iyi komisiyo n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, bagaragazaga ko hari ibikwiye kunozwa ku bibazo byagaragajwe. 

Mukamana Elisabeth, Perezida w’iyi komisiyo mu mutwe w’Abadepite yabwiye abanyamakuru ko we n’abagenzi be banyuzwe n’ibisobanuro.

Mukamana ati “Twakunyuzwe gusa igisigaye ni uko batugaragarije ingamba buriya iyo abantu bakora nibyo twanavuze ntabwo umuntu avuga ati uko ngomba gukora ngeze aho numva bihagije ahubwo akomeza agenda afata ingamba kugira ngo n’ibyo akora birusheho kugenda birushaho kuba byiza.”

 Iki kibazo cy’abatanga ubuhamya ku byaha byaha Jenoside u Rwanda rugaragaza ko hakorwa ibishoboka byose n’abajya kubutanga mu mahanga bagafashwa kugerayo.

Ibi kandi ngo binakorwa ku bandi batangabuhamya bafungiye ibi byaha bashinja bagenzi babo bafunganwe aho batandukanwa aho bafungiye.

Alphonse Twahirwa