Mwarimu agiye kongererwa umushahara ndetse n’ubushobozi

Leta y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongerera ubushobozi mwarimu uri mu burezi bw’ibanze mu buryo butandukanye nyuma yo guhabwa inguzanyo y’asaga miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Isi.

Banki y’Isi yahaye leta y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa mu gihe cy’imyaka 38, itandatu muri yo u Rwanda rukazayisonerwa.

Ni inguzanyo iciriritse izishyurwa ku nyungu ya 0.75 %.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana wasinye ku masezerano yemeza iyi nguzanyo yatangaje ko iyi nguzanyo izashyirwa mu rwego rw’uburezi mu bikorwa bitandukanye hagamijwe kuzamura ireme ryabwo muri rusange.

Abajijwe n’abanyamakuru niba hari gahunda yo kuzamura umushahara wa mwarimu ukunze kunenga ingano y’umushahara we, Minisitiri Dr. Ndagijimana yasubije atazuyaje agira ati “Igisubizo ni uko ubuzima bwa mwarimu leta ibwitayeho, turabizi ko bari mu bakozi ba leta bafite umushahara mucye ariko hari  gahunda yo kubongerera umushahara  kugira ngo bagende begera abandi kandi izakomeza no mu mwaka utaha.”

Inzobere mu burezi zigaragaza ko kubaka ireme ry’uburezi bizamurwa n’ubumenyi bwa mwarimu.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nyuma yo guhabwa iyi nguzanyo na Banki y’Isi, igiye gushyira imbaraga nayo mu mishinga  yo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi mwa mwarimu uri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Dr Eugene Mutimura Minisitiri w’Uburezi aha arasobanura imwe muri iyi mishanga.

“Icya mbere uzafasha abarimu kumenya neza ururimi rw’icyongereza na siyansi ndetse n’imibare ku buryo butandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikindi gikomeye cyane uyu mushinga uzafasha abarimu mu buryo bwo kwimenyereza umwuga wabo mu mashuri nderabarezi aho abarimu bazajya bigishwa bagafashwa kugira ngo bige bubake ubushobozi bwabo.”

“Ikindi gikomeye cyane ni ugufasha kugira ngo abajya kwiga mu mashuri nderabarezi bajye baba bafite ubushobozi, hazashyirwaho sisiteme izafasha ku buryo abanyeshuri bafite ubushobozi aribo bazajya bajya mu mashuri nderabarezi.”

Bamwe mu barimo bakomeje kugaragaza ko umushahara bahabwa ukiri muto bagendeye ku mpamvu zitandukanye,hari bamwe baganiriye n’itangazamakuru rya Flash.

Umwe yagize ati“Birumvikana wasize abana mu rugo ntacyo kurya bafite nawe ntiwakora utuje.”

Undi nawe yagize ati “Ikintu kibangamira mwarimu ni ubushobozi ku bijyanye n’amafaranga, usanga duhembwa umushahara muto ntabwo ugendanye n’ibiciro biri ku masoko, burya iyo umuntu yariye neza agira akanyamuneza kandi n’iyo adafite ikibazo cy’ubucyene mu rugo  agira akanyamuneza ko gukora akazi bamushinze.”

Kuva mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka wa 2019, Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu ho 10 ku ijana ry’umushahara yari asanzwe ahabwa.

Yvonne Murekatete