Misiri: Imodoka zagonganye, 17 bahasiga ubuzima

Imodoka
yagonze izindi eshatu, iturika ryayo rihitana 17 hakomereka abasaga 30.

Iyo mpanuka yabereye hafi y’ikigo cy’ubuvuzi bw’indwara
ya Kanseri mu mujyi rwagati wa Misiri Cairo nk’uko Ministeri y’Ubuzima muri iki
gihugu yabitangaje

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byanditse ko Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Nta rwego ruratangaza niba icyo ari igitero