Tariki ya 6 Kanama 1945 saa 08:15 z’igitondo ku isaha y’i Hiroshima, igisasu kirimbuzi cyabaguyeho gihitana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu
Iyi ni tariki itazibagirana mu mateka y’Abayapani n’ay’isi.
Ingabo z’Amerika zashakaga guha isomo no gutsinda vuba ingabo z’Ubuyapani muri iyi ntambara ya kabiri y’isi, Hiroshima ukaba wari umujyi w’inganda n’ibirindiro by’igisirikare bikomeye.
Hiroshima hari ibirindiro bya diviziyo eshatu zikomeye za gisirikare. Ariko hari n’abaturage ibihumbi amagana.
Indege yiswe Enola Gay yagenze ahantu hareshya n’urugendo rw’amasaha atandatu iherekejwe n’izindi esheshatu zose z’intambara.
Enola Gay yari itwawe n’umupilote w’intambara, Brigadiye Jenerali Paul Warfield Tibbets Jr., yarekuye igisasu bise ‘The Little Boy’ cyari gifite ibiro 64 by’ubumara bwa uranium, cyafashe amasegonda 44 ngo kigwe kuri uyu mujyi kivuye ku butumburuke bwa metero 580.
Abantu bagera ku 80,000 bahise bahasiga ubuzima – ni hafi 30% by’abari batuye i Hiroshima icyo gihe, naho abandi babarirwa ku 70,000 barakomereka.
Abandi ibihumbi amagana bazize ingaruka z’iki gisasu cy’ubumara kirimbuzi bunyuranye nyuma y’amezi n’imyaka myinshi.
Hiroshima yarimo inyubako 90,000 mbere y’icyo gisasu, ariko izigera gusa ku 28,000 ni zo zasigaye nyuma yaho
Hiroshima yakurikiwe na Nagasaki nayo yamanuriweho ikindi gisasu nk’iki hashize iminsi itatu – ku itariki ya 9 Kanama 1945.
Ubuyapani bwahise butsindwa intambara ndetse burahirira kutazongera kugira igisirikare no guhirahira bujya mu ntambara kugeza ubu.