MINAGRI ntiyemera ko mu Rwanda hari inzara

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko nta bibazo bikomeye by’ibura ry’ibiribwa biri mu gihugu uretse imirenge 6 y’uturere 2 tw’intara y’iburasirazuba twagize ibihe by’izuba bikomeye.

Mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, bamwe mu bahatuye baherutse kugaragariza itangazamakuru rya Flash akaga ko kubura ibiribwa byanatumye hari abasize ingo zabo bakajya guharira mu bindi bice by’Igihugu ahaguye imvura bakeza.

Umwe muri bo ati“Abenshi baragiye za Gitarama,za Mutara na Kibungo nyine baragiye.”

Mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza naho ngo hari abaturage basuhutse bajya gushaka ibiribwa.

Mukandayisenga Olive utuye muri uwo murenge azi abaturanyi be barenze umwe batakibarizwa muri uwo murenge bakaba barakwiriye imihanda yose bajya guhaha.

Aragira ati“Abo duturanye hafi ya bose badafite imbaraga zo gukora baragiye, mu Mutara, iyo nyine gupagasa cyangwa bakajya gukorera iyo mu nzuri kuko ho imvura iba ituruka Tanzaniya ikahagwa.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemera ko hari uduce tw’intara y’iburasirazuba twahuye n’ibibazo by’izuba tukagira ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Iyi Minisiteri ariko igaragaza utwo duce nk’utudateye ikibazo ugereranije n’ishusho ngari y’igihugu, ikindi kandi ngo leta ifite uburyo buhagije bwo kwita kubagize ibyo bibazo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Gerardine Mukeshimana.

Ati “Ubu tuvugana urebye igihugu cyose gihagaze neza keretse imirenge itatu yo muri Kayonza n’indi itatu yo muri Bugesera ariko naho nta kibazo gikomeye gihari. Nk’ulko mubizi leta ihorana ibigega byo gufasha abaturage igihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo.”

N’ubwo bimeze bityo ariko hari abaturage batangiye guhabwa ibiribwa banenga uburyo n’ingano y’ibyo bahabwa ndetse n’igihe gishira batarahabwa ibindi.

Aba ni abo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza.

Umwe ati“Ku murenge baduha ibyo kurya ariko ntabwo bidukwira, ntibarenza nk’ibiro icumi ku muryango w’abantu icyenda kandi bikazagaruka nka nyuma y’ukwezi.”

Mu mboni z’aba baturage umuti urambye w’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa kubera imihindagurikire y’ibihe ni ukwegerezwa uburyo bwo guhinga badashingiye ku mvura, bagahabwa uburyo bwo kuhira.

Nk’uko bigaragara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 Ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na hegitari 48.508 zo mu mwaka (2016/2017) bugere kuri hegitari 102.284 muri 2024.

Umwihariko uzahabwa ubuhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto hakoreshejwe ikoranabuhanga ridahenze cyane.

Tito DUSABIREMA