Nyarugenge: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yo ku ‘Mashyirahamwe’

Mu gicuku cy’ijoro ryo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi izwi bakunze kwita ku ‘Mashyirahamwe’ mu mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisaraga mu karere ka Nyarugenge.

Iyo nkongi y’umuriro yatangiye kwibasira iyo nyubako mu gicuku ahagana saa saba, ibikoresho byarimo byose birakongoka, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rihita ritabara nk’uko bamwe mu bo byabaye bahari babihamirije itangazamakuru

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatewe na Gaz yaturutse mu muryango umwe w’umucuruzi uhakorera igakongeza n’indi byegeranye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goreth Umutesi yemeje kobwiye Umuseke ko koko uwo muriro wadutse uturutse ku iturika rya gas, asaba abaturage kwitwararika bakajya bakurikiza inama n’amabwiriza agenga gukoresha ibyuma bikoresha umuriro nk’amashyiga ateka, kurara bacomokoye ibyuma by’amashanyarazi n’ibindi.

Igice gifatirwamo amafunguro, ahatunganyirizwa amafoto, ahacururizwa ibinyobwa n’aho bogoshera ni ho hibasiwe ku buryo bukomeye

Agaciro k’ibyangirikiyemo ntikaramenyekana

Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto ndetse n’izo bogosheramo.