USA: Impaka mu Banyapolitiki ku gisubizo mu ikumirwa ry’ubwicanyi bwibasira Abimukira

Nyuma y’ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’abantu 31 abandi 51 bakanukomerekeramo muri leta ya Texas n’iya Ohio mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyapolitiki batandukanye bakomeje kutavuga rumwe ku cyagakwiye gukorwa mu gukumira bene ibi bitero ndetse na nyirabayazana wabyo.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abantu 2 barashe abantu mu mijyi itandukanye 2 ya El aso na Dayton muri leta za Texas na Ohio, ni ibitero bivugwa ko byari bigamije kwibasira abimukira.

 Patrick Crusius watawe muri yombi ukekwaho kugaba igitero mu mujyi wa el Paso yanditse inyandiko yari imaze iminsi micye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko isomo ku bimukira bavuga ururimi rw’icyespagnol baturutse mu majyepfo y’umugabane w’Amerika ari ukubarasaho.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yihanganisha ababuriye ababo muri ibi bitero yatangaje ko abagaragaje ibibazo byo mu mutwe n’urwango bakifashisha intwaro mu bikorwa byabo bakwiye kwicwa nk’umuti w’iki kibazo.

Yagize ati “Abafite uburwayi bwo mu mutwe n’uburwayi bwo mu mutwe mubice ntibakwiye gukoresha intwaro.”

Perezida Trump yanasabye ko hakazwa amategeko yo kwambura intwaro abanugwanugwa ko bashobora kwibera ikibazo cyangwa bakabera abandi ikibazo.

Icyakora Perezida Trump yanenzwe na bamwe mu banyamerika kuba nta ngamba zifatika yagaragaje mu gukumira bene ubu bwicanyi hashingiwe kuri gitera  ariyo y’ivangura nk’uko inyigo yagaragajwe n’inteko ishingamategeko y’iki gihugu ibigaragaza.

Perezida Trump yananenzwe kuba atashyigikiye umushinga w’iyi nteko ishimgamategeko ye, wo gushyiraho ingamba ku ikoreshwa ry’imbunda.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko impamvu Perezida Trump atigeze akomoza kwanga abimukira biha umurindi ubwicanyi muri Amerika ari uko nawe ashyigikiye politiki yo guheza abimukira muri iki gihugu.

Aba babishingira ku mvugo z’uyu muperezida mu bihe bitandukanye.

Mu gihe yiyamamarizaga kuba Perezida, Bwana Trump yavuze ko abimukira baturuka muri Mexico ari abicanyi ndetse bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Mu gihe cya vuba, yateje uburakari ubwo yavugaga ko abagore bane bo mu nteko ishingamategeko y’Amerika batari abazungu basubira iyo bavuye hangiritse kandi huzuye ibyaha bakahazahura.

 Yahakanye ko ayo magambo ye yari arimo ivanguramoko.

Yagize ati “Hafi ibihumbi 180 by’abimukira baza mu buryo butemewe n’amategeko bafite imiziro y’ibyaha bakoze ubu baridegembya mu gihugu cyacu batera ubwoba kandi baba ikibazo ku baturage bifitiye amahoro.”

Ku rundi ruhande ariko Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye Abanyamerika kwamagana imvugo y’umuyobozi wabo uwo ari we wese uhembera urwango cyangwa utuma ivanguramoko rifatwa nk’ikintu gisanzwe kitagize icyo gitwaye.

Mu itangazo Obama yashyize hanze yagize ati “Dukwiye kwamagana dukomeje imvugo iva mu minwa y’umuyobozi uwo ari we wese ihembera icyuka cy’ubwoba n’urwango cyangwa ituma ivanguramoko rifatwa nk’ikintu gisanzwe kitagize icyo gitwaye.”

“Dukwiye kwamagana Abayobozi baharabika abo tudasa, cyangwa bagaca amarenga ko abandi bantu, barimo n’abimukira, babangamiye imibereho yacu, cyangwa bagafata abandi bantu nk’ikiremwamuntu kidashyitse cyangwa bagaca amarenga ko Amerika ari iy’ubwoko bumwe bw’abantu.”

N’ubwo nta muntu yavuze mu izina, ariko aya magambo ye y’imbonekarimwe ayavuze mu gihe Perezida Donald Trump w’Amerika yashatse kwikuraho abamunenga ko imvugo ye ijyanye no kurwanya abimukira yateje ibikorwa by’urugomo.

Barack obama usa nk’uwari waarabomye umuti wo guhosha ubwicanyi mu gihugu cye, Mu mwaka wa 2015, yabwiye BBC ko kunanirwa gushyiraho amategeko yo gutunga imbunda mu buryo bushyira mu gaciro bubungabunga umutekano ari cyo kintu cyamubabaje kurusha ibindi byose mu gihe yamaze ari Perezida.

Ikinyamakuru the time cy’abanyamerika kivuga ko Kugeza ubu abanyamerika 62 bamaze kugwa mu bitero byagabwe mu bice bitandukanye bya USA kuva uyu mwaka wa 2019 utangiye.

YVONNE Murekatete