Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ushinzwe Afurika yatangaje ko iyi banki izaha u Rwanda ubufasha bushoboka mu rugamba rwo guhangana no gukumira Ebola mu gihugu
Iki cyorezo kiravubwa cyane muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, aho kimaze kwivugana abasaga 1,700 barimo n’abaguye I Goma wegereye umupaka w’u Rwanda ku gice cy’Akarere ka Rubavu.
Iyi ni ingingo yagarutsweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, mu biganiro byahuje Umuyobozi wa Banki y’isi wungirije na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente
Ibiganiro hagati ya Ministiri w’Intebe n’ umuyobozi wungirije wa banki y’isi ushinzwe Afurika Dr Hafez Ghanem byanitabiriwe na Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba
Hafez Ghanem yabwiye abanyamamakuru ko Banki y’Isi yiteguye gufasha u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Ebola ndetse no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Iyi Banki yatanze miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika yo guhangana n’ikibazi cy’igwingira mu Rwanda.
Inkuru irambuye ni mu kanya…