Banki y’isi yijeje u Rwanda ubufasha bushoboka mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ushinzwe Afurika yatangaje ko iyi banki izaha u Rwanda ubufasha bushoboka mu rugamba rwo guhangana no gukumira Ebola mu gihugu

Iki cyorezo kiravubwa cyane muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, aho kimaze kwivugana abasaga 1,700 barimo n’abaguye I Goma wegereye umupaka w’u Rwanda ku gice cy’Akarere ka Rubavu.

Iyi ni ingingo yagarutsweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, mu biganiro byahuje Umuyobozi wa Banki y’isi wungirije  na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente

Ibiganiro hagati ya Ministiri w’Intebe n’ umuyobozi  wungirije wa  banki y’isi ushinzwe Afurika Dr Hafez  Ghanem byanitabiriwe na Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba

Hafez Ghanem yabwiye abanyamamakuru ko Banki y’Isi yiteguye gufasha u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Ebola ndetse no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Iyi Banki yatanze miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika yo guhangana n’ikibazi cy’igwingira mu Rwanda.

Inkuru irambuye ni mu kanya…