Abategetsi mu mujyi wa Bujumbura bafunze utubari na za resistora (restaurant) byagaragaye ko byugarijwe n’umwanda ukabije mu rwego rwo kukumira icyorezo cya Kolera
Ikinyamakuru ‘The East African’ cyanditse ko umutegetsi wa Bujumbura Bwana Freddy Mbonimpa yavuze ko impamvu y’ifunga ry’utubari n’ibyumba by’uburiro byugarijwe n’umwanda, ari uko iki cyorezo gifite umuvuduko ukomeye kandi cyica.
Kuri ubu muri Bujumbura barabarurwa abaturage barenga 120 bamaze kwandura iyi ndwara ariko nta mfu ziratangira kuhgaragara.
Abategetsi muri aka gace kandi banarahiye ko amazi mabi yose abaturage bakoresha agomba gufungwa
Ubutegetsi bw’U Burundi buravuga ko bwafashe ingamba kuri Kolera, nyamara Umuryango w’Abibumbye uranavuga ko iki gihugu cyugarijwe na Malaria imaze guhitana abantu 1800 kuva uyu mwaka watangira.
Abategetsi baryumyeho kubera gusasira amatora ya perezida ategerejwe umwaka utaha.