Guverinoma yahawe amezi 6 yo kuba yakemuye ibibazo biri mu buhinzi

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yahaye amezi 6 Minisitiri w’intebe kuba yafatiye ingamba ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi by’umwihariko inzego zagize uruhare mu mikorere mibi yatumye gahunda zitandukanye mu rwego rw’ubuhinzi zitagerwaho.

N’ubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Honorable Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome wari wahawe inshingano zo kuyobora iyo komosiyo yihariye yagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu abadepite basanze mu rwego rw’ubuhinzi.

Ati “Twahereye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ubwayo kuko ari rwo rwego rwa mbere twagombaga kugenzura, twasanze ari ikibazo mu mikoranire n’izindi nzego, twasanze kandi ikibazo gitangirira mu igenamigambi z’ibigiye gukorwa kigakomeza no mu ishyirwa mubikorwa.”

Hagati aho ariko bamwe mu bahinzi nabo bavuga ko byinshi mu bibazo bafite babona bikwiye gukemurwa n’inzego z’ubuyobozi.

Umwe yagize ati “Ifumbire irahenze, igiciro kiri hejuru, icyo dusaba leta ni iduhe agaciro nk’abahinzi natwe duhinge tuvuga duti tuzasarura duhembwe.”

Undi muhinzi ati “Duhinga turi abanyamwuga ariko umwuga wacu ugasubira inyuma kubera kubura isoko, twabona n’isoko ku mafaranga yacu twashoye umucuruzi akadutegeka igiciro agomba kuduheraho tukayemera ku maburakindi kuko nta kundi twabigenza.

Nyuma yo gusanga urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukomeje kudindira mu buryo bugaragara inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yasabye inzego zitandukanye by’umwihariko Minisitiri w’Intebe kuba zakemuye ibi bibazo byugarije ubuhinzi mu gihe cy’amezi 6.

N’ubwo iyi myanzuro yemejwe n’inteko yose y’Abadepite hari bamwe bagaragaje ko yaba ijenjetse ku bayobozi bamwe cyane cyane ku bari muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Depite Frank Habineza yagize ati “Ukurikije ibibazo batugaragarije yaba kuri Ministeri y’Ubuhinzi ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye ndabona imyanzuro itanzwe kuri Minisiteri y’Ubuhinzi idahagije cyangwa ikaba yoroheje cyane.”

Abasesenguzi mu bukungu ntibahwema kugaragaza ko idindira ry’Urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi bukorwa n’abagera kuri 70% mu Rwanda bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana asanga Urwego rw’Ubuhinzi ruzarushaho kuzamuka   inzego zose zibigizemo uruhare.

Ati “Birasaba inzego zose kugira uruhare kugira ngo hubakwe ubudahangarwa bw’uru rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi akaba ari yo mpamvu ibigo by’ubushakashatsi na za kaminuza zikomeje gushishikarizwa gukora ubushakashatsi bugamije gukemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi, ndetse n’iby’abandi bakora mu ruhererekane rwo kongera umusaruro.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yanasabye ko ishoramari mu buhinzi   ryakwiyongera.

Kugeza ubu Urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rufite uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko  mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 %, umusaruro w’ubuhinzi ubigizemo uruhare  rufatika kuko wazamutse  ku   rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%. 

Yvonne Murekatete