Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente arahamagarira ibihugu by’Afurika gufata ingamba zihamye zo kurandura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.
Yabigarutseho mu biganiro byiga ku cyakorwa kugira ngo Afurika yihaze mu biribwa byari bimaze iminsi ibiri bibera I Kigali.
Ikiganiro Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yatanze yari kumwe na Perezida Olusegun Obasanjo wahoze ategeka Nigeriya na Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yifashishije imibare igaragaza uko abanyafurika bugarijwe n’inzara ndetse n’abagwingiye mu kwerekana ko hari ikigomba gukorwa.
Yagize ati”Muri Afurika dufite ikibazo cy’igwingira,30% by’abana bacu bato baragwingiye,ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’ubuhinzi ni 2.3% by’ingengo y’imari y’ibihugu mu gihe amasezerano ya Malabo yasabaga nibura kugira 10% by’ingengo y’imari. Izo n’imbaraga tugomba gushyiramo nk’ibihugu by’Afurika.”
Perezida Olusegun Obasanjo wahoze ategeka Nigeriya asanga hari abayobozi b’ibihugu bikomeye bakomeje kwirengagiza ko imihindagurikire y’ikirere igira uruhare mu kwangiza ubuhinzi nyamara ibimenyetse bihari,atanga urugero rwa Perezida wa USA Donald Trump nan’ubu udakozwa ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku bu buhinzi.
Yagize ati “Navuye muri Guverinoma mu myaka 12 ishize, igihe nari muri guverinoma ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere cyagibwaho impaka,niba ari ikibazo kirikutugiraho ingaruka muri rusange ndetse n’urwego rw’ubukungu cyangwa ntazo,kandi niba nan’uyu munsi perezida w’Amerika atemera ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo,ubwo wakumva nawe uko byari bimeze mu myaka 12 ishize,ariko ukuri ni uku, kuri njye muri Nigeriya,no kuri twe muri byinshi mu bice by’Afurika gihamya irahari. “
Hailemariam Desalegn wahoze ari minisitiri w’intebe wa Ethiopiya asanga hakibura ubushake bwa Politike ku bayobozi b’Afurika mu kurandura burundu ibibazo byo kwihaza mu biribwa.
Ati“ Ndabona habura ubushake bwa Politike,iyo ndebye umubare w’abaminisitiri bitabiriye ibi biganiro ndasa n’utunguwe kubera ko iri ni ihuriro buri wese by’umwihariko abayobozi ba Politiki bagomba kwitabira,iki ni ikibazo cyihutirwa,Ethiopia yaragerageje yewe hari n’ibyo yagezeho ariko iyo ndebye ahazaza h’ibirebana no kwihaza mu biribwa iyo urebye twese turarwana no kwihaza mu biribwa ariko n’ugera muri Ethiopia uzasanga hari icyuho kinini,rero ndumva iki ari cyo gihe.”
Imibare igaragaza ko hejuru ya 20% by’Abanyafurika bibasiwe n’imirire mibi aba bangana na miliyoni 256 z’abaturage, nyamara kugeza ubu ubutaka bungana na 60% ku mugabane wa Afurika ntiburakoreshwa.
Ni mugihe kandi umusaruro ungana na 40% w’imboga n’imbuto usarurwa ku mugabane wa Afurika wangirika utaragezwa ku masoko.
Tito DUSABIREMA