Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko yahase ibibazo Umuhanzi Tekno wo muri icyo gihugu nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Lagos mu modoka nini ari kumwe n’abagore bambaye ubusa.
Video iri ku rubuga rwa BBC bigaragara ko yafashwe n’indi modoka mu muvundo (Traffic Jam) igaragaza umuntu wicaye mu modoka ku ruhande rukikijwe n’ibirahuri ari gushyira amafaranga mu twenda tw’imbere tw’abagore bagendaga babyina.
Tekno yavuze ko byari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo.
Ikinyamakuru cyandikirwa muri Nigeria ‘The Daily Trust’ cyari cyabanje kwandika ko Tekno n’abagore babiri batawe muri yombi bashinjwa gukorera ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ku wa kabiri.
Gusa BBC yo yanditse ko Polisi yavuze ko yari yahamagajwe kandi akijyana ku bushake kuri Sitasiyo ya Polisi.
Tekno amazina ye nyakuri Augustine Kelechi, yiseguye abicishije ku rubuga rwa Instagram ku kibazo ashobora kuba yateje.
Yavuze ko bari kwishima bafata amashusho y’indirimbo kandi ko mu gicuku bagombaga kugera ahantu hose bateganije gukorera icyo gikorwa
Yagize ati”Twari gufata amashusho y’indirimbo, kandi twari dufite imodoka nke zo kugeza abantu mu bice twateganyije gukoreramo icyo gikorwa kuko zimwe zari zagize ikibazo.”
Tekno yagaragaye muri Alubumu y’umuhanzi w’Umunyamerikakazi Beyonce yitwa Lion King.
Ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube ahagaragara indirimbo ze zirimo n’iyitwa Pana zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 100.