Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia barafungura agashami k’Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye mu majyepfo y’Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’icyubahiro w’Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika kuri uyu wa gatatu yageze I Lusaka muri Zambia aho yifatanya na mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu mu gufungura ku mugaragaro agashami k’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika.

 Ako gashami kazaba gashinzwe gufasha Guverinoma z’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu rivuga ko aka gashami kashyizweho na Guverinoma ya Zambia ifatanije n’Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika, gifite icyicaro i Kigali.

Ni ikigo mpuzamahanga kidaharanira inyungu gifite inshingano zo gutanga ubufasha mu bya tekinike no kugira inama za guverinoma, urwego rw’abikorera, Sosiyete Sivile, n’urwego rw’uburezi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.

Agashami k’Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika  ko mu majyepfo y’Afurika kagamije gufasha ibihugu by’Afurika y’amajyepfo kubonera umuti inzitizi zituma ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye rigenda biguruntege.

Gufungura ako gashami kandi birahuriza hamwe abantu basaga 200 barimo abayobozi muri za Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ibigo by’imari n’abandi.

Bararebera hamwe imirongo migari yo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye Isi yihaye kuva mu mwaka wa 2015.

Tito Dusabirema