Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC:Umudepite yatakambiye Perezida ngo ahagarike ubwicanyi I Beni - FLASH RADIO&TV

RDC:Umudepite yatakambiye Perezida ngo ahagarike ubwicanyi I Beni

Depite Paul Mohindo yasabye umutegetsi mukuru mu gihugu ko yakora iyo bwabaga agahagarika ubwicanyi yise ndengakamere bubera mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi ivuga ko depite Mohindo avuga ko igisubizo cy’ubu bwicanyi ari uko leta ikwiye gushyira ikigo cya gisirikare muri uriya mujyi kuko bikabije kubona mu byumweru bibiri byonyine hamaze kwicwa abaturage barenga 50.

Uyu mudepite yabaye nk’uwibutsa perezida Felix Tchisekedi ko yiyamamaza yemereye abaturage ba Beni umutekano, none igihe kigeze akabavana mu rungabangabo bagatekana.

Umuti asanga wavugutwa kuri iki kibazo ukaba usharira ni uko yahageza ikigo cya gisirikare ingabo zikegera abaturage kurushaho.

 Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko aba baturage bicwa n’abarwanyi ba ADF.