Burera-Imiryango 400 ibana mu makimbirane, abana ni bo bahazaharira

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru buravuga ko abagore n’abana bagezweho n’ingaruka zikomeye bitewe n’amakimbirane mu miryango.

Ibibazo bikururwa n’amakimbirane mu miryango bigaragazwa na bamwe mu bakozi b’imirenge igize ako karere bakorana bya hafi n’abaturage.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rugarama, Mwubahamana Julienne agaragaza ko amakimbirane atuma ababyeyi batabona umwanya wo kwita ku bana.

Yagize ati” Ihohoterwa mu muryango rigira ingaruka zikomeye ku bana kuko aho dukunze kugera kenshi usanga abana barataye ishuri, abagabo n’abagore batita ku bana, batandukana ukabona ko ibyo abana bakwiye kubona babibura.”

Mugenzi  we ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Butaro Arubana Fidele na we yagize ati” Akunze kugira ingaruka[amakimbirane] ku bagore cyane cyane n’abana, abana bo nta ntege baba bafite, ni abanyantege nke kandi ntibashoboye kwivugira kuko bavugirwa n’abantu bakuru. Abagore bakunze gukandamizwa n’abagabo kuko abagabo ni abanyangufu.”

Umuyobozi w’akarere Madamu Uwambajemariya Florence agaragaza ko n’abagabo bahohoterwa n’ubwo abahohoterwa atari benshi nk’abagore.

Meya ati” Ni yo mpamvu twabigarutseho, ihohoterwa rikorerwa mu muryango ryibasira cyane abagore n’abana, twavuze ko n’abagabo bahohoterwa ariko iyo turebye imibare usanga abagore ari bo bahazaharira cyane ari na yo mpamvu twagarutse ku mategeko, yaba ari arengera umwana, yaba arengera buri wese mu bagize muryango ndetse n’abantu bamenye uburenganzira bwabo babuharanire igihe babuvukijwe.”

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gushakira ibisubizo mu biganiro byananirana hakitabazwa n’abandi.

ACP Teddy Ruyenzi yagize ati” Twasaba rero ababyeyi, mbere y’uko biba inshingano y’undi wese, kubanza gukumira amakimbirane akorerwa mu miryango, ibibazo byose byaba bitera ubwumvikane buke bigashakirwa ibisubizo mu muryango ndetse byaba bidashobotse hagati y’ababyeyi hakitabzwa n’abandi ariko bigakumirwa, bikarwanywa, bikavanwaho kugira ngo umwana abe mu muryango yisanzuye. Izindi ngamba, abayobozi nk’uko ari benshi bakurikirana ibi biganiro bakwiye gushyiramo imbaraga.

Mu miryango 400 ibana mu makimbirane muri aka karere, nibura ijana ifitanye ibibazo bikomeye.

Umuhoza Honoré