Ndakicuza kuba ari njye wikoye -Anne Kansiime

Umunyarwenya Anne Kansime wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko inkwano uwahoze ari umugabo we Gerald Ojok yamukoye n’ibindi byakoreshejwe mu bukwe bwe ari we wabitanze.

Tariki ya 3 Kanama uyu mwaka, nibwo Anne Kansiime yatangaje ibi ari kumwe na Nana Kaga baganiraga mu kiganiro gica ku rubuga rwe rwa Youtube.

Bashingiye kubyo buri wese yagiye ahura nabyo, aba bombi bibazaga impamvu abantu bagiye gukora ubukwe bakunda gutegura inama z’ubukwe bakaka amafaranga y’intwererano mu nshuti n’imiryango yabo.

Nana ati “Mu birori byo gusaba no gukwa umusore n’umukobwa bahabwa icyemezo cyo gushyirwa ubundi bakaba babaye umugabo n’umugore, ndibaza impamvu abo bantu batumira inshuti zabo bakazibwira gutanga amafaranga yo kugira ngo ibirori byabo bigende neza?”

Kansiime yahise amubwira ati “Ubukwe bwanjye nanjye ni uko bwiswe ubukwe.”

Nana ati “Oyaaaaaaa! Uri gushyira abantu mu rujijo, vuga ko wikoye.”

Aha niho Kansiime yahise asobanurira abari bakurikiye ikiganiro uburyo ari we watanze inkwano mu kurohereza uwahoze ari umugabo we kugira ngo bakore ubukwe.

Asa nk’uwishyiraho amakosa Kansiime yagize ati “Nahatiye umuntu kubana nanjye igihe kirekire maze arabyizera nanjye aba ariko mbyizera. Nyuma nibwo naje kumenya neza ko kugira ngo byitwe ko  washinze urugo, icyo gihe umugabo abyuka ku maguru ye abiri, akishyura ibijyanye n’inkwano byose, akakujyana mu Rusengero ubundi mugasezerana kubana akaramata. Ibyo byose nta nakimwe cyabaye kuko byose ni njye wabikoze.”

Kansiime yongeyeho ko yatanze yitangiye inkwano kugira ngo agaragare neza, abantu banabone koyakoze uukwe bwiza

Nyuma y’ibi ngo yabaye umugore w’umunyembaraga.

Kansiime yasoje agira inama buri wese washize urugo ariko akaba ari mu bihe bitoroshye nk’ibyo yanyuzemo, kuri ubu akaba yanga gusiga urugo kubera gutinya icyo abantu bamutekerezaho cyangwa abakobwa bifuza gushinga urugo bakanitangira inkwano ko babanza gushishoza kugira ngo birinde kubabara nk’uko yababajwe.

Mu myaka ibiri ishize nibwo urukundo rwa Anne Kansiime na Gerald Ojok rwageze ku musozo nyuma yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Byavugwaga ko Gerald Ojok yananiwe kwihanganira kubana n’umugore utabyara undi na we agashinja umugabo we kumuca inyuma. Bafaa umwanzuro wo kwaka gatanya.

AGAHOZO Amiella