Pologne: Umuryango uzabyara umuhungu washyiriweho igihembo

Umuyobozi w’umurenge wa Miejsce Odrzanskei wo mu majyepfo y’igihugu cya Pologne yemereye igihembo undi muryango uzabyara umuhungu.

Mu myaka hafi 10 ishize hamaze kuvuka umwana w’umuhungu umwe muri uwo murenge.

Umurenge wa Miejsce Odrzanskei urimo amazu atarenze ijana.

Ubu abana bo muri uwo murenge ni abakobwa gusa.

Kuva umuhungu wa nyuma avutse, hamaze kuvuka abakobwa 12.

BBC ivuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abana b’abahungu muri aka gace cyamenyekanye ubwo abana b’abakobwa basabaga umukorerabushake uzimya imiriro wo muri uwo murenge kubaha imyitozo.

Itsinda ryabo ryatangiye gutsinda amarushanwa yo mu karere bituma abanyamakuru n’impuguke bagira amatsiko yo kubakurikirana.

Umukuru w’ako karere, Rajmund Frischko, aravuga ko umuhungu uzavuka azahabwa igihembo gishimishije.

Hari n’igiti cyo mu bwoko bwa oak kizahabwa izina rye.