Imboga n’imbuto ku isoko birakosha

Abacuruzi n’abaguzi b’ibiribwa baravuga ko ibiciro by’imboga n’imbuto bikomeje kuzamuka ku isoko; Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza ko izamuka ry’ibiciro by’iribwa biri mu byatumye ibiciro ku isoko bizamuka ku gipimo cya 1.9% mu mijyi naho  mu byaro bikiyongeraho 1.3%  mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Icyakora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko u Rwanda rufite politike nziza yo gucunga ibiciro kugira ngo bitazamuka cyane. Ni ibintu ikigega cy’imari ku isi gishimira u Rwanda.

Mu isoko ry’ibiribwa rya Nyabugogo tubajije abacuruzi n’abaguzi b’imboga tuhasanze, bose bahuriye ku kuba umusaruro wazo wageraga ku isoko wagabanutse ariko ibiciro byo bikomeza kugenda bizamuka, hakaba na zimwe mu mboga ibiciro byikubye hafi kabiri mu meza aterenze abiri.

Umwe yagize ati “Ubundi puwavuro iyo ziriho tuzigurisha 400 FRW ariko kubera ko byazamutse ikilo ni 700 RWF kubera izuba ryavuye.”

Undi ati “Karoti zirahenze, imboga za dodo zirahenze kuko turimo kujya mu bihe by’izuba.”

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ari kimwe mu byatumye ibiciro ku isoko muri rusanjye bizamuka ku gipimo cya 1.9% mu mijyi, mu byaro ho byiyongera ku gipimo cya 1.3%  mu kwezi kwa 7 kose. Iki kigo   kigaragaza ko  ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1%.

Mu byaro naho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa biri mu byatumye ibiciro muri rusanjye bizamuka mu kwezi kwa 7.

Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko u Rwanda rugenzura bikomeye ibiciro ku buryo bidashobora kurenza ibipimo byahungabanya ubukungu bw’igihugu.

Dr Uzziel Ndagijama Minisitri muri iyo minisiteri asobanura ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’icyatuma habaho izamuka ry’ibiciro aho cyaturuka hose.

Yagize ati “Hari uburyo bwo gucunga agaciro k’ifaranga n’ibiciro muri rusange twumvikana n’Ikigega cy’Imari ku isi tutagomba kurenza 5% kandi ubu turi hasi cyane kuko turi kuri 1%, hari kandi gucunga ubukungu ngo budahungabana ibiciro bikazamuka, tunafata ingamba igihe hari impamvu zaturutse hanze y’igihugu nk’ibiciro bya Peteroli bikazamuka,…Politiki y’imbere ishyiraho uburyo ibyo bintu bitagira ingaruka ku bukungu.”

Ikigereranyo cy’Ikigo cy’igihugu cy’ibarushamibare kigaragaza ko ukwezi kwa 7 kwa 2019 n’ukwa  2018, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,6%.

Uretse izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa nk’imwe mu mpamvu zituma ibiciro ku isoko bizamuka, Ikigo cy’igihugu cy’ibarushamibare kigaragaza  ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6,8%, ibiciro by’ibyambarwa byazamutseho 6,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,5%, nk’izindi mpamvu zateye izamuka ry’ibiciro mu kwezi kwa 7.

Tito DUSABIREMA