Icyatumye isinywa ry’imihigo risubikwa na Perezida Kagame cyamenyekanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko isinywa ry’imihigo y’uturere risubikwa ku mpamvu agaragaza ko hakenewe amavugurura ajyanye n’imiyoborere ndetse n’uburyo gahunda zikura abaturage mu bukene zishyirwa mu bikorwa. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Kanama 2019 nibwo hari hateganyijwe  isinwa ry’imihigo y’uturere.

Icyakora siko byagenze mu nteko ishingamategeko, mu nama yabaye mu muhezo w’itangazamakuru iyobowe  na Minisitiri w’Intebe yahurijwemo abayobozi mu nzego za leta kugeza kuri bayobozi b’uturere no kuri ba minisitiri, basobanuriwe iby’iri subikwa ry’iyi mihigo.  

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ku bibura muri iyi mihigo byatumye isubikwa.

 Ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repeburika akaba yarasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya imihigo nk’uko byari byateguwe uyu munsi, ahubwo ko inzego zifata umwanya zikabanza zikinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage, kugira ngo imihigo ibe koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage mu rugo rwe aho atuye.Bimwe mu bigaragara bikwiye kwibandwaho wasanganga bigenda bidindira bisagara inyuma, kandi bimaze no kuganirwaho n’inzego zose mu nama Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yari ayoboye, hari n’ibijyanye n’imiturire, abaturage batishoboye, turacyafite ibihumbi by’abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe.”

“ Haracyari abaturage badafite ubwiherero bwujuje ibya ngombwa, haracyari abaturage babana n’amatungo, ibi byose bikagira n’ingaruka ku isuku idahagije, no ku mibereho myiza birumvikana, y’abaturage. Hari kandi n’ibindi bijyanye n’imiyoborere y’abayobozi ku nzego zitandukanye, ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repeburika akaba yasabye ko byibandwaho muri iyi mihigo.”

Gusubika isinya ry’iyi mihigo inengwa  kudashyira imbere gahunda zizamura abaturage, byumvikana nk’ibitatunguye bamwe mu baturage  bakunze gushyira mu majwi abayobozi kutabaha umwanya ngo bagire uruhare mu mihigo.

Umwe yagize ati “ Mu murenge ntuyemo, ku kijyanye n’imihigo umurenge waba warahize ibyo byo ntabwo mbizi.”

Undi ati “ Naba mbeshye mvuze ngo nzi ibyo bahize, kuko sinari nigera mbona baza kutubwira ibyo bashobora kuzahiga cyangwa se batugishamo inama, sinari nigera mbabona.”

N’ubwo isinywa ry’imihigo ryasubitswe nta gihe ntarengwa cyatanzwe iyi mihigo izasinyirwa, mu gihe ibisabwa byaba byujujwe.

Didace Niyibizi