Internet muri bus ntikora kandi tuyishyura-Abaturage

Bamwe mu bifashisha imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, barasaba inzego zibishinzwe gushishikariza Kompanyi zatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi gushyira internet mu modoka zose zibatwara.

Barasaba ko byakorwa bitari iby’umurimbo, ahubwo bakabikora bumva ko ari serivisi baha abakiriya kandi bishyura

Abatega imodoka mu mujyi wa Kigali bagaragaza ko gahunda yo gushyira internet mu modoka zitwara abagenzi ari nziza, kuko byatumye bashobora kubona amakuru atandukanye ku gihe no kuganira n’inshuti ku bakoresha ‘internet’.

Muri kompanyi 3 zifite isoko ryo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe abagenzi mu modoka zitandukanye binubira ko ku mafaranga y’urugendo batanga hariho  aya ‘internet’ ariko bakaba batayibona mu modoka nyinshi ndetse ngo n’ibonetse ikaba igenda igenda gacye.

Umugenzi twasanze nyabugogo yagize ati “ Kuri Whatsapp cyane niho nkoresha, YouTube ntabwo bikunda gukunda, bigenda gacye… bakeneye kongera imbaraga za ‘Wi-Fi’ yabo, bakazongera nk’uko iyo waguze ‘bundles’ byihuta, ariko kuri internet yo mu modoka, ntabwo ari neza cyane.”

Undi yagize ati “ Iyo ukinjiramo internet iba ari nyinshi, bitewe n’uko abagenzi baba batarinjira ari benshi. Gusa iyo babaye benshi, iba nke.”

Hari uwagize ati “ Ntabwo ari busi zose, ariko zimwe na zimwe usanga zikora… inzego zibishinzwe icyo twazisaba, ni uko bashishikariza izo kompani zitwara abagenzi gushyiramo iyo ‘wireless’ atari iby’umurimbo kugira ngo abantu babibone, ahubwo bakabikora bumva ko ari serivise bari guha abakiriya babo.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko impamvu ‘internet’ itaragera muri busi zose ari uko hari aho usanga abagenzi biba utwuma dutanga ‘internet’ muri busi tuzwi nka Router.

Rwunguko Jean D’amour, ni umuyobozi mukuru w’agateganyo w’imituganyirize y’umujyi n’imiturire mu mujyi wa  Kigali.

Ati “ Imbogamizi zigenda zibonekamo kubera ko utwuma dutanga ‘internet’ muri busi ni utwuma duto turibwa, ugasanga rimwe na rimwe umugenzi aratwibye, nk’uko telefone zibwa, nibyo bibazo byakunze kugaragara cyane cyane, byagiye bituma ahantu hatandukanye ‘internet’ itaboneka.”

Icyakora umuyobozi ushinzwe gutanga impushya mu kigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, Deo Muvunyi, avuga ko abagenzi bajya babimenyesha igihe basanze ‘internet’ idakora kuko gukoresha ‘internet’ mu gihe bageze muri busi, biri mu burenganzira bwabo.

Ati “ Mu byatekerejweho byose mu kugenera abagendera umujyi wa Kigali, bimwe muri byo ni ugukoresha ‘internet’ muri busi. Ni uburenganzira bw’abagenzi, icyo twavuga ni uko bajya bagerageza kubimenyesha niba babonye ‘internet’ idakora.”

Mu 2015, nibwo imodoka za mbere zitwara abagenzi zashyizwemo internet ya 4G, ariko ntiyishimirwa ku mpamvu zirimo ko ikigo cyahawe kuyikwirakwiza cyifashishije ibikoresho bitagendanye n’igihe.

Dosi Jeanne Gisele