Kigali: Batatu basize ubuzima mu mpanuka yatewe n’imodoka yabuze feri

Impanuka ikomeye y’imodoka ihitanye abantu batatu abandi batandatu barakomereka mu isantire yo mu Gatenga ahazwi nko kwa Kamali ku munyinya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Bamwe mu batangabuhamya baravuga ko iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Gatenga uherereye mu mujyi wa Kigali, yatewe n’imodoka yabuze feri ikagonga abaturage bacuruzaga serivisi z’itumanaho yinjira no mu  nzu igonga abarimo.

Abatangabuhamya bemeza ko iyi mpanuka yabaye ahangana mu masaha y’isaa saba z’amanywa, ubwo umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa ‘Pick Up’ yaturutse mu muhanda umanuka i Murambi yabuze feri agashaka gukata imodoka yerekeza ku murenge wa Gatenga, ariko bikaza kumwangira akagonga abacuruzaga serivisi z’itumanaho, ndetse igakomeza ikaninjira no mu nzu yacuririzwagamo resitora, ikagonga abarimo.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “ Imodoka yaturutse haruguru yacitse feri, noneho ageze hano muri ‘Rond Point’ ashaka kuyikata ngo azamuke aba akubitanye n’indi modoka yazamukaga, ashaka kugira ngo ayikatire, amaze kuyikatira nibwo yataye ‘equilibre’ aramanuka aza aho uyu muntu wacuruzaga metiyu wari uri mu kazu yacururizagamo ari n’abandi b’abamotari n’abanyonzi.”

“ Nibwo yahise agonga uriya mudamu yinjira mu nzu ndani. Yinjiye mu nzu ndani tuba turahageze, imodoka dushaka uko tuyisunika ngo ivemo kugira ngo tubashe gukora ubutabazi, abari barimo tubakuremo.”

Undi ati “ Imodoka iturutse hariya i Murambi, ariko njye nyibonye igeze hano hari umutaka. Hari umunyonzi wari wicaye mu nzira hariya; umugabo ukanika nyine amagare. Yahise imuhitana nyine, naho umugabo wari uhagaze hariya yigendera, nawe iramukubita, yo yahise yinjira hariya umugabo iramutaratsa agwa hano ahita apfa. Njye nari nicaye hano nari nje kwiyogosha ubwanwa muri iyi saloon.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gatenga buremeza ko hapfuye batatu, hagakomereka batandatu.

Manevule Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge asaba abatwara ibinyabiziga kugenzura neza imikoreshereze y’umuhanda.

Ati “ Ni ahantu haparika abanyonzi hariya ku muhanda; uriya muhanda ujya MAGERWA. Rero ‘Pick Up’ yari yacitse feri, ayikatisha hano abanyonzi bakunda guhagarara, hari n’akantu aho umwana yacuruzaga MTN k’agakiyosike, ihita ibagonga batatu bahita bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka.”

abahitanwe n’iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekereyemo bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Umushoferi wari uyitwaye yahise ajyanwa kwa muganga ari mu mapingu, dore ko amakuru avuga ko yari yakomeretse mu gahanga.

Abaturage bagaragaza ko atari ubwa mbere kuri uyu muhanda uturuka i Murambi werekeza mu gatenga habera impanuka, kuko ngo mu bihe byashize umumotari n’umunyonzi bahakoreye impanuka.

Ntambara Garleon