RIB irasaba abantu kwitondera ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko uko ikoranabuhanga ryoroshya byinshi ari nako rikurura ibyago byinshi.

RIB itangaje ibi mu gihe hari bamwe mu baturage bagaragaza  ko ubujura bwifashishije ikoranabuhanga bukomeje kwiyongera, mu gihe nyamara ngo kugenza ibi byaha bigenda  biguru ntege.

Hari ingero nyinshi z’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga buzwi ku izina ry’ubutubuzi. Mu buhamya bw’abaganiriye na Flash, bamwe bagaragaza ko kenshi hakoreshwa serivisi yo guhererezanya amafaranga izwi nka ‘mobile money’.

Ni ikibazo baba abatanga iyi serivisi ya ‘mobile money’ cyangwa abayikoresha bahuriyeho.

Mu buhamya bwa zimwe mu ngero z’ubu bujura bazi, umwe yagize ati “ Njyewe umuntu yarampamagaye, (ambwira) ko agiye kunyoherereza amafaranga, ambwira n’umuntu ngiye kuyaha. Mbona ni amafaranga nanjye mpita njya ku mu agent, ndamubwira nti iyi numero yoherezeho aya mafaranga.”

“ Ngiye kureba kuri konti nsanga nta mafaranga ariho. Ngerageje guhamagara numero nayoherereje nsanga yavuyeho, mbajije abandi bambwira ko ibyo bintu byateye… ni ukwitonda kuko byabaye ku bantu benshi. Iyo bimaze kugenda gutyo basa nk’aho bayikuyeho, bayisubizaho bakakubwira ngo ubwo nyine twagutuburiye.”

Undi yagize ati “ Barakubwira bati nawe tukoherereje nk’(ibihumbi) 50, wenda duhe 40 nawe 10 uyafatemo fanta. Ibaze rero babibwiye nk’umuntu ukorera ibihumbi 20 ku kwezi, ubwo nawe ahita ava hasi akaza ati munyoherereze… Ubusanzwe tuba dufite nk’itegeko rivuga ko umuntu abanza kuguha amafaranga, ariko kubera ukuntu baba bamwishe mu mutwe,  azana ‘pressure’ ukamubwira uti ufite amafaranga, ati ndayafite wowe gira vuba vuba ahubwo, nawe wabigiramo nk’uburangare ugahita uyohereza, nyuma wamubaza ngo mpa amafaranga akakwereka ngo dore message yakureho… ugasanga message yaturutse ku muntu usanzwe.”

Icyakora aba baturage ntibahuza ku mpamvu zituma ubu bujura bwifashishije ikoranabuhanga rya mobile money bwiyongera.

Bamwe bavuga ko bituruka ku bukene, abandi bakavuga ko  ari amakuru macye ku Banyarwanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, abandi bakuvuga ko ari ugutwarwa n’amarangamutima. Icyakora bose bahuriza ku nama bagira abandi Banyarwanda muri rusange.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwo rugira inama Abanyarwanda kwitwararika imikoreshereze y’ikoranabuhanga .

Kuri Mondeste Mbabazi uvugira uru rwego, avuga ko uko ikoranabuhanga ryoroshya byinshi ari nako  ibibi bizana na ryo  nabyo biba ari byinshi.

Ati “ Iterambere rizana ibyiza n’ibibi. Ikoranabuhanga ni ryiza mu mirimo yacu ya buri munsi, ariko n’ibibi biririmo ni byinshi. Uko ryoroshya imikorere y’amabanki n’izindi nzego, zaba iz’itumanaho zaba iz’imirimo yacu ya buri munsi ikorerwa kuri mudasobwa. Ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa bifite amacenga atandukanye, hari hakwiye gushaka uburyo bwo kuzirinda, ku buryo buri muntu wese atapfa kuyinjiramo.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kandi ruhamya ko iyo bene ibi byaha bihamye nyiri’ukubikora abihanirwa n’amategeko, icyakora bamwe mu banyarwanda batunga uru rwego urutoti, bavuga ko rugenda biguru ntege mu kugenza bene ibi byaha bizwi ku izina ry’ubutubuzi.

Hari uwagize ati “ Hari umumama duturanye baherutse gutuburira, ajya muri RIB, baramubwira ngo bagiye gukurikirana. N’ubu ndamubaza nti ese bigeze he? Ati reka da! Ati ndacyatagereje… bimaze nk’amezi atatu. Umuntu yaramutuburiye rwose amutwara ibihumbi 50 arinze no kubiguza. Icyo twasaba ni uko babishyiraho umwete kuko abantu bo hasi twashize pe!”

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda itegeko numero 60/2018, ryo kuwa 22 kanama 2018 rihana ibyaha by’ikoranabuhangabijyanye n’icyaha cyo guhindura umwirondoro w’undi hagamijwe ubujura bwifashishije ikoranabuhanga mu ngingo zigera kuri 4, riteganya ko umuntu uhamijwe bene ibi byaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati  3 ariko kitarenze imyaka 5, n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 1 kugera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yvonne Murekatete