Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ‘Forum for Democratic Change’ (FDC) ryasabye ishyirwaho ry’urwego rwihariye ruzacukumbura ruswa ivuga mu nzego z’ubutabera bw’iki gihugu.
FDC isabye ibi nyuma y’aho Ministiri w’Ubutabera Bart Katureebe ashyiriyeho akanama kazakora iri perereza kagizwe n’abantu 6 baturutse mu nzego z’ubutabera, kayobowe n’umugenzuzi w’inkiko Immaculate Busingye, kakazatanga raporo kuri Katureebe ubwo kazaba gasoje iperereza kuri ruswa yamunze ubutabera bwa Kampala.
Muri uku kwezi, Ministiri w’ubutabera yemeye ko ubutabera buri gushinjwa ibirego bidashira, anasaba umunyamabanga uhoroho Pius Bigirimana ukigera mu biro muri uku kwezi, gushyira imbaraga mu iperereza ryihuse.
Ibrahim Ssemujju Nganda uvugira FDC yabwiye abanyamakuru yari yatumiye ku biro by’iri shyaka biri i Najjanakumbi, ko ubutabera bwari gushyiraho urwego rwigenga rukayoborwa n’abanyamategeko bizewe mu gihugu.
Ibrahim yemeza ko itsinda Katureebe yashyizeho ritazashobora gukora mu bwisanzure kandi ryigenga, kuko abarigize bataperereza ku bakoresha babo mu gihe nabo baba bahamwa n’ibi byaha bya ruswa.
Urugero yatanze ni uko abashyizweho na Katureebe batatekereza no kumukoraho iperereza.